Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko u Rwanda rw’ejo ruzashingira ku rubyiruko rutijandika mu bibi nk’ibiyobyabwenge, arusaba kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu.
Hon Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 ubwo yatangaizaga ukwezi k’umuco mumashuri aho yaganirije Abanyeshuri bo mu ishuri rya G.S Kampanga riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Yibukije aba banyeshuri indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda zikwiye kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo u Rwanda rw’ejo rwifuzwa ruzagerweho.
Yavuze ko kubaka Igihugu gikize kandi kizaramba, bishingira ku rubyiruko rwa none rurangwa n’imyifatire iboneye rudafite imyitwarire ishingiye ku mibereho y’ahandi.
Yagize ati “Bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibindi bibavangira batamiye yaba intekerezo z’ahandi, ibiyobyabwenge nk’iryo tabi tuvuga.”
Akomeza avuga ko Iyo umwana w’Umunyarwanda yamaze gusobanukirwa ko ari we musingi w’u Rwanda rw’ejo, ahora yibuka ko ari “ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko y’u Rwanda, ni njyewe uzaragwa iki Gihugu nanjye ngakomeza kukigeza aho abakurambere barose mu nzozi zabo asabwa kugira ibyo yirinda.”
Avuga kandi ko uyu mukoro ureba ababyeyi, bagahora bakundisha abana babo u Rwanda.
Ati “Umwana w’umunyarwanda iyo yatamitswe u Rwanda, bivuze ngo yamaze kumva imihigo, icyerekezo cy’Igihugu, ibyo ategerejweho, yamaze komatana n’Igihugu, ntakindi kindi atamira gishobora kumubangamira kuzesa imihigo yahigiye abakuru n’u Rwanda.”
Akomeza agira ati “Ni ho nabivugiye ko uwatamiye, uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza, itabi, ibiyobyabwenge. Kuri njyewe ibiyobyabwenge si ibyo tuzi by’itabi n’inzoga gusa, ahubwo n’intekerezo z’ahandi zikubuza gukundana n’abawe, gukunda u Rwanda no kurukorera na byo njyewe mbifata nk’ibiyobyabwenge.”
Izi mpanuro zakiriwe neza n’abanyeshuri biga muri iri shuri, biyemeje kuzigenderaho no guhora bazirikana ko ari bo baziyubakira u Rwanda rw’ejo.
RADIOTV10