Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bamwe banahafatiye ‘Breakfast’: Abanyarwanda bacyereye gutora Perezida mu ituze basanganywe (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
15/07/2024
in Uncategorized
0
Bamwe banahafatiye ‘Breakfast’: Abanyarwanda bacyereye gutora Perezida mu ituze basanganywe (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Inkoko yari yo ngoma ku Banyarwanda benshi babyukiye kuri site z’itora ngo bigenere amahitamo y’imiyoborere y’imyaka itanu iri imbere, aho baramutse bajya gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, mu gikorwa cyari gitegerejwe na benshi. Hari abafatiye ifunguro rya mu gitondo kuri site kuko bazindutse iya rubika.

Ni amatora ya Perezida wa Repubulika y’ay’Abadepite abaye ku nshuro ya mbere ahujwe, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga, mu bice byose by’Igihugu, haramutse hari gukorwa iki gikorwa cy’amatora.

Muri iki gikorwa cyatangiye ku isaaha ya saa moya za mu gitondo (07:00’), bamwe bazindutse iya rubika kubera ubwuzu n’amatsiko baba bamaranye igihe bategerezanyije iki gikorwa, ku buryo benshi bakitabiriye batabashije gufata ifunguro rya mu gitondo.

Iki gikorwa cy’amatora yo mu Rwanda, benshi bakunze kuvuga ko aba ari ubukwe, n’ubundi cyongeye kugaragaramo udushya, turimo imyiteguro n’uburyo site zarimbishijwe zigatakwa byihariye, ndetse kuri kuri Site imwe yo mu Karere ka Musanze, abakitabiriye mu gitondo, babashije gufata ifunguro rya mu gitondo.

Ni kuri Site yo mu Muduhudu wa Nyiraruhengeri mu Kagari ka Rwebeya, aho abaje gutora muri iki gitondo, basangaga hari amandazi ndetse n’icyayi bibategereje, kugira ngo babashe gufatira ifunguro rya mu gitondo aha, kuko babyutse kare bakagenda batikoze ku munwa.

Iri funguro ryafatwaga n’umuturage ubwo yabaga amaze gutora, kugira ngo ahite ahitira mu mirimo ye atagombye kujya gushaka ifunguro, kuko bamwe bazindutse mu gitondo.

Abatoreye ku zindi site kandi, nabo ibyishimo byari byose, bavuga ko uyu munsi bari bawutegerezanyije amatsiko menshi, kuko ari wo wo kugena uko Igihugu cyabo kizaba kimeze mu bihe biri imbere.

Mukanyubahiro Philonille, umwe mu baturage uvuga ko yari atagerezanyije amatsiko menshi iki gikorwa cy’amatora, avuga ko yabyutse saa cyenda z’ijoro, ubundi akitegura kugira ngo ajye mu matora.

Ati “Saa kumi n’imwe nari nageze hano dutorera, kuko numvaga mbyishimiye cyane, itariki numvaga itazagera vuba, n’ubu ndumva nishimye cyane. Urabona ko iyi tariki iza rimwe mu myaka ingahe, urumva rero nari mbyishimiye cyane.”

Mukanyubahiro Philonille avuga kandi ko aho atuye baraye umuhuro kuko iki gikorwa cy’amatora, ubundi basanzwe bagifata nk’ubukwe.

Ati “Mu muhuro twanyweye agafanta nk’abantu b’abarokore, turabyina turishima, twaririmbye iz’Imana, twaririmbye iz’Igihugu, zose mbese twaririmbye ariko nyine turanezerewe.”

I Musanze bamwe banafashe ifunguro rya mu gitondo

I Runda mu Karere ka Kamonyi
Kuri GS Islamique mu Kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe muri Rusizi, barimbishije ibiro by’itora

Benshi bavuga ko ari ubukwe
Byari umunezero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Amatora: Hatangajwe inkuru yumvikanamo amahirwe ku batarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora

Next Post

Capt.Ian Kagame mu Banyarwanda batoye mu gitondo cya kare

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Capt.Ian Kagame mu Banyarwanda batoye mu gitondo cya kare

Capt.Ian Kagame mu Banyarwanda batoye mu gitondo cya kare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.