Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Banki ya Kigali yagaragaje urwego iteganya kugeraho ruzatuma irushaho kuba ubukombe

radiotv10by radiotv10
20/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Banki ya Kigali yagaragaje urwego iteganya kugeraho ruzatuma irushaho kuba ubukombe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko mu mwaka ushize umutungo w’iki kigo wazamutse ku rugero rwa 16.6%, bukavuga ko bukurikije uko inyungu yari yifashe muri uwo mwaka, iyi banki itanga icyizere ko mu myaka iri imbere izaba ifite ubushobozi bwo guhanganira ku isoko ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Imibare ya banki ya Kigali Group, igaragaza ko mu mwaka wa 2022 umutungo wabo wageze kuri miliyari 1 845 Frw, ivuye kuri miliyari 1 590 Frw yo muri 2021. Bivuze ko habayeho izamuka rya 16.6% ugereranyije iyo myaka yombi.

Iyi mibare kandi igaragaza ko muri 2022 iyi banki yatanze inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 1 134 Frw, na yo yazamutse ku rugero rwa 14.6%; kuko muri 2021 yari miliyari 990.3 Rrw. Naho Inyungu itarimo imisoro yazamutse ku rugero rwa 15.1%; igera kuri miliyari 59.7 frw.

Marc Holtzman ucyuye igihe ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya BK Group; avuga ko ari intambwe ikomeye bateye agereranyije n’uko byari bimeze mu myaka itatu yabanje.

Ati “Banki ya Kigali yagize umwaka mwiza. Yagize inyungu ya miliyoni 62 z’amadorali ya Amerika ivuye kuri miliyoni 36 mu myaka itatu ishize. Iyi Banki irushaho kwaguka. Yongeyeho serivisi z’ubwishingizi, gahunda ziteza imbere ubuhinzi. Iminsi iri mbere iratanga icyizere.”

Banko ya Kigali kandi ubu inatanga serivisi ku Banyarwanda baba mu mahanga. Muri 2022 yafashije abasaga ibihumbi bine barimo abakiriya 1 200 bashya bafunguje konti.

Marc Holtzman avuga ko ishusho y’uyu mwaka itanga icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Banki ya Kigali izaba ari ku rwego rwo guhangana na banki zikomeye zo muri aka karere.

Ati “Ibihugu biteye imbere biri ku gitutu gikomeye. Ndetse bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose. Biramutse bibaye mu mwaka utaha; abashoramari bato bazabona ko u Rwanda ari Igihugu cya mbere kibereye ishoramari. Urebye kugeza ubu; banki zo mu Rwanda ntiziragera ku rwego rw’izo muri Kenya, ariko ku bwanjye ndabona ko Banki ya Kigali itanga icyizere. Ubucuruzi buragenda neza, kandi irushaho gukomera no kwaguka. Ushingiye ku bucuruzi; kugira imigabane muri Banki ya Kigali ni ishoramari ryiza kandi ritekanye ku isi yose.”

Iyi banki igaragaza ko ubu ifite amashami 67, ibyuma bitanga amafaranga 101, ndetse ngo n’abakiriya biyongera umwaka ku wundi. Ku bw’ibyo, iyi banki iremeza ko ikomeje izakomeza kunoza kwagura serivisi zose bagenera ababagana.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Weekend izira irungu: Abahanzi Nyarwanda banze kabatenguha bakora mu muhogo

Next Post

Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye

Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.