Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Banki y’inzego z’umutekano mu Rwanda yungutse miliyari 17,7Frw mu mwaka umwe

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in MU RWANDA
0
Banki y’inzego z’umutekano mu Rwanda yungutse miliyari 17,7Frw mu mwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buratangaza ko Banki y’inzego z’umutekano Zigama CSS yungutse Miliyari 17,7 Frw mu mwaka wa 2021.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko Zigama CSS (Credit and Savings Society) yagize uru rwunguko rwa miliyari 17,7 Frw mu mwaka wa 2021 ruvuye kuri Miliyari 13,7 Frw.

Ibi byatangajwe mu nteko rusange ya 36 ya Zigama CSS yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Iyi nteko rusange yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Major Gen Albert Murasira, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ndetse n’Abagaba bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro yavuze ko umwaka wa 2021 wagenze neza.

Yagize ati “Wabaye umwaka mwiza nk’uko Banki yakomeje kunguka kandi twizeye ko bizakomeza no myaka iri imbere.”

Yashimiye abanyamuryango ba Zigama CSS ku gukomeza gutera inkunga ndetse n’imikoranire n’abanyamuryango mu bikorwa binyuranye.

Yavuze kandi ko mu mwaka wa 2021, ibikorwa bingana na 96% byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe ibyakozwe mu buryo busanzwe ari 4%.

Zigama CSS isanzwe ifite abanyamuryango bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), Urwego rushinzwe iperereza (NISS) n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + thirteen =

Previous Post

Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Next Post

Zelensky arashinja Russia kubakorera Jenoside, Biden ati “ni intambara”-Muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w'Irushanwa ry'i...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zelensky arashinja Russia kubakorera Jenoside, Biden ati “ni intambara”-Muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba

Zelensky arashinja Russia kubakorera Jenoside, Biden ati “ni intambara”-Muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.