Barimo uwari umuyobozi mu Rwanda n’umugore umwe- Abarwanyi ba FDLR berekanywe na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarwanyi batanu ba FDLR bafashwe n’umutwe wa M23, beretswe itangazamakuru, banavuga imyirondoro yabo n’ibyo bakoraga n’aho bagiye bafatirwa, barimo umugore umwe ndetse n’uwahoze mu buyobozi bw’ibanze mu Rwanda mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bafashwe n’umutwe wa M23, beretswe ibitangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 ubwo uyu mutwe wagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Izindi Nkuru

Muri aba batanu beretswe itangazamakuru, harimo Pasiteri Niyonzima Jean Damascene wabaye Burugumesitiri Wungirije w’icyahoze ari Komini Kiyami muri Perefegitura ya Byumba.

Uyu mugabo werekanywe yambaye isuti ndetse yanigirije na karuvati, ubwo yivugaga, yagize ati “Nitwa Pasiteri Niyonzima Jean Damascene. Nahoze ndi Assistant Bourgmestre muri Komini ya Kinyami muri Perefegitura ya Byumba.”

Uyu Pasiteri Niyonzima Jean Damascene yavuze ko yagiye kuri uyu mwanya wa Assistant Bourgmestre wa Komini ya Kinyami kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yabwiye Itangazamakuru ko Niyonzima Jean Damascene ari umuhuzabikorwa w’ubutasi bwose bwa FDLR.

Yagize ati “Ikindi yakoraga nk’Umunyabanga, azi buri kimwe cyose, ni ukuvuga ngo ikintu cyose cyabaga muri FDLR cyamunyuragaho, yewe n’umuvugizi ndetse na Perezida.”

Undi muri aba bantu beretswe itangazamakuru, yavuze ko yafatiwe mu gace ka Tongo, aho yarakoraga nk’Umunyamabanga wa Maj General Omega uri mu buyobozi bukuru bwa FDLR.

Uyu murwanyi yavuze ko akomoka mu cyahoze ari Gisenyi ahitwa muri Mutura akaba yabaga muri komandoma iyoborwa na Maj General Omega yari abereye Umunyamabanga.

Herekanywe kandi Premier Sergent Marie Chantal akaba ari na we mugore umwe muri aba beretswe itangazamakuru, wavuze ko akomoka i Gisenyi, aho yavuye mu Rwanda mu 1997 agahita ajya muri uyu mutwe wa FDLR.

Herekanywe kandi uwitwa Jacques Dieu Merci, wavuze ko yafatiwe mu gace kitwa Paris muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we akaba yakoranaga na General Omega.

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uri gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi na M23.

Ni na byo u Rwanda rushinja Guverinoma ya Congo Kinshasa kuba ikomeje gufasha uyu mutwe w’iterabwoba, ukaba waranakomeje ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru