Imitsindire y’abarangije ayisumbuye: Mu bumenyi rusange hatsinze 94%, mu nderabarezi 99,9%

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hatangajwe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’uburezi wa 2021-2022 mu byiciro bitandukanye, aho abatsinze mu basoje amasomo y’ubumenyi rusange ari 44 818 muri 47 379 bari bakoze, naho mu barangije mu masomo nderabarezi bakaba ari 2 892 muri 2 895 bari bakoze.

Byagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi yashyizwe hanze amanota y’abasoje amashuri yisumbuye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Mu masomo y’ubumenyi rusange, abakandida bari bakoze ikizamini cya Leta, bari 47 379, mu gihe abatsinze ari 44 818 bangana na 94.6%.

Naho mu masomo ya tekiniki, abakoze ibizamini bya Leta bari 21 227, mu gihe abatsinze ari 20 752, ni ukuvuga batsinze ku gipimo cya 97,8%.

Mu basoje mu masomo Nderaburezi ari na bo batsinze cyane muri ibi byiciro byakoze ibizamini bya Leta, hari hakoze abakandida 2 895, hatsinda 2892. Ni ukuvuga ko batsinze ari 99,9%.

Naho mu bijyanye n’imitsindire ku bahungu n’abakobwa, mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kuko batsinze kuri 50,6%, mu gihe abahungu ari 44%.

Mu bakoze mu masomo ya tekiniki, abahungu batsinze kurusha abakobwa kuko batsinze ari 52,6%, mu gihe abakobwa ari 45,2%.

Mu cyiciro cy’abakoze mu masomo nderabarezi (TTC), na ho abakobwa babaye benshi kuko ari 60,3%, abahungu bakaba 39,6%.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tuyishime monique says:

    Nukuri bluce bazitange kubwinshi pe birakenewe cyane rwose kandi twishimye cyane turabashimira rwose mugire ibihe byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru