Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Basabwe kwishakamo amafaranga yo kugura imodoka zo kubateza imbere ariko ibyakurikiyeho ni urujijo

radiotv10by radiotv10
30/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze imyaka 10 batazi irengero ry’imodoka ebyiri bari barasabwe kugura n’ubuyobozi bwariho icyo gihe ngo zibateze imbere.

Aba baturage bavuga ko izi modoka zari zaguzwe ku bufatanye bwabo n’ubuyobozi bw’uyu Murenge, bwabasabye gutanga ibihumbi bine (4 000 Frw) kuri buri rugo, ngo bagure imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Fuso.

Bavuga ko izi modoka zaguzwe bakanazibona, ariko nyuma baza kubura irengero ryazo, ndetse ntibanabwirwe aho zagiye, nyamara bumva ko ubuyobozi bwagombaga kubasobanurira aho ibyavuye mu maboko yabo byagiye.

Umwe mu baturage yagize ati “Nta minsi zahamaze. Twumvise ko zagurishijwe ariko ntabwo tuzi uburyo zagurishijwemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko koko izi modoka zari zaguzwe, ariko ko nyuma byaje kuba ngombwa ko zigurishwa.

Avuga ko zari zaguzwe muri 2007, zishyurwa miliyoni 20 Frw, ndetse aba baturage baza kwiguriza amafaranga bakuba inzu yaje gukoreramo Umurenge SACCO, ariko bakaza kugira ikibazo cy’imbangukiragutabara bari baguze ku mwenda.

Ati “Izo modoka zaje kugurishwa ahubwo zikoreshwa mu kwishyura wa mweenda bari bafashe wiyongeraga ku bwizigame bwabo babasha kwishyura.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo gifitwe n’aba baturage, bazakomeza kugikurikirana, ariko ko hari byinshi byagiye bikorwa bikabagirira umumaro birimo na ziriya modoka.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + ten =

Previous Post

Mobile Money Rwanda and Mastercard partner to introduce Virtual Card by MoMo, Enabling Safe and Easy Global Online Payments

Next Post

Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto

Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.