Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Basketball: Team Shyaka yegukanye All Star Game, Meshack ashimirwa  kuba yarakomeje gukunda uyu mukino

radiotv10by radiotv10
21/11/2021
in SIPORO
0
Basketball: Team Shyaka yegukanye All Star Game, Meshack ashimirwa  kuba yarakomeje gukunda uyu mukino
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino w’intoranywa wa shampiyona ya Basketball 2021 (BK All Star Game 21) yegukanywe na Team Shyaka itsinze Team Ndizeye amanota 77-73.

Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyoma ya Basketball mu Rwanda “BK All Star Game 2021” wabereye muri Kigali Arena, Team Shyaka yegukanye iki gikombe.

Nk’uko abakapiteni bari babyumvikanye( Shyaka na Ndizeye), bakaba bahisemo ko ibihembo byagiherekeje bihabwa Rwampungu Meshack wahoze ari umukinnyi wa KBC akaza gukora impanuka muri 2015 ubu akaba agendera mu kagare, akaba yahise ashyikirizwa sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse na FERWABA ikaba yamugeneye miliyoni 2.

Team Shyaka yari yahuye na Team Ndizeye muri uyu mukino w’amateka, aho abakinnyi baba bakina bishimisha mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino.

Agace ka mbere karangiye Team Shyaka iri imbere na 29-13 ya Team Ndizeye, iki kinyuranyo cy’amanota 15 bari bashyizemo, Team Ndizeye yaje kukigabanya maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 44 ya Team Shyaka kuri 37 ya Team Ndizeye.

Team Ndizeye yaje gusubira inyuma mu gace ka 3, Team Shyaka yongera ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Wakukota Bush amanota ava kuri 7 agera 11 kuko agace akarangiye ari 59 ya Team Shyaka kuri 48 ya Team Ndizeye.

Agace ka nyuma Team Ndizeye yaje yashyizemo imbaraga maze ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne na Kaje Elie baza gukuramo amanota yose bari bashyizwemo, umukino urangira ari 68-68, biba ngombwa ko bitabaza iminota 5 ya kamarampaka.

Iminota ya nyuma Team Shyaka yabyitwayemo neza birangira ari yo itsinze umukino ku manota 77-73.

Uyu mukino ukaba wari wabanjirijwe n’indi mukino irimo guhatana gutsinda amanota 3, Ndizeye Dieudonne ni we waje gutsinda, akaba ari n’igihembo yegukanye umwaka wa 2019.

Muri Slum Dunk, Nkundwa Thierry usanzwe ukunira APR BBC ni we watsinze. Muri ibi byiciro kimwe na MVP wabaye Wamukota Bush, buri umwe yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

BK All-Star Game yaherukaga kuba mu 2019,  aho ikipe ya Nijimbere Guibert yatsinze iya Mugabe Aristide amanota 89-83.

AMAFOTO : 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 13 =

Previous Post

Ambasaderi Shyaka Anastase yashyikirijwe inkingo 300.000 u Rwanda rwahawe na Pologne

Next Post

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.