• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Umukinnyi uherutse kwigaragaza mu Rwanda yinjiye muri Shampiyona ya mbere ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Isaiah Miller wafashije ikipe ya APR BBC kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, akanigaragaza mu mikino ya kamarampaka, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa San Antonio Spurs isanzwe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri USA (NBA), inafatwa nk’iya mbere ku Isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Ikipe ya San Antonio Spurs yatangaje ko isinyishije uyu musore n’ubundi usanzwe akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha muri Shampiyona izatangira tariki 22 Ukwakira 2024.

Isaiah Miller yari aherutse gufasha APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka mu Rwanda, itsinze ikipe ya Patriots imikino 4-2.

Uyu musore watanze ibyishimo bikomeye muri Basketball y’u Rwanda, yanegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka.

Isaiah Miller nubwo yasinyiye San Antonio Spurs BBC ikina NBA, azajya anifashishwa na Austin Spurs BBC ikaba ari nk’ikipe yayo ya kabiri yo ikina NBA G League wageraranya nk’icyiciro cya kabiri.

Amakuru ahari, avuga ko APR BBC yamaze gusimbuza Isaiah Miller undi munyamerika Antino Alvarez Jackson Jr wakiniraga ikipe ya REG BBC, ndetse akaba azafasha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

Next Post

OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.