Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabatse amafaranga bubizeza kujya kubashakira inkunga, none imyaka ibiri irihiritse bagitegereje.
Aba baturage bavuga ko amafaranga bayakwaga n’abayobozi bo mu Midugudu n’Utugari, kandi ko bayabatse mu byiciro binyuranye.
Niyibera Yozefa yagize ati “Sedo yaraje anyaka amafaranga ibihumbi bitatu ambwira ko bagiye kutuguriza ibihumbi magana abiri ngo twiteze imbere, batwaka n’andi ngo yo gufunguza konti azanyuraho ndetse n’andi y’ibindi bipapuro, hashize iminsi tubajije iby’ayo mafaranga baradutuka none kuri ubu imyaka ishize ari ibiri dutegereje ayo mafaranga turaheba.”
Havugimana Innocent na we yagize ati “Baduciye amafaranga 3 600 nyuma dutanga andi 3 000 yo kugura impapuro, badutegeka gutanga n’andi yo gufunguza konti batubwira ko bagiye kuduha ibihumbi 200 none kuri ubu twarategereje turaheba n’amafaranga yacu twatanze yahereyemo burundu wanabaza abo bayobozi ntibagire icyo batubwira.”
Aba baturage basaba ko basubizwa amafaranga yabo batanze cyangwa bagahabwa iyo nkunga bemerewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Kimonyo Innocent avuga ko aya mafaranga yari yatanzwe n’abaturage kugira ngo bigirwe imishinga kugira ngo babone inkunga muri gahunda ya VUP Financial Services.
Ati “Bayahaye aba Agent bo kubigira imishinga. Imishinga yemejwe barayabonye, abo imishinga itemejwe basaba ko basubizwa ya mafaranga 6 000 bahaye aba Agent kandi biragoye ko umu Agent yagusubiza amafaranga.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ko aba baturage batasubizwa amafaranga batanze, baganirijwe bakizezwa ko abo imishinga yabo itemejwe, bategereza ku buryo hagize amafaranga aboneka muri iriya gahunda, bazajya na bo bayahabwa.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10