Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabatse amafaranga bubizeza kujya kubashakira inkunga, none imyaka ibiri irihiritse bagitegereje.

Aba baturage bavuga ko amafaranga bayakwaga n’abayobozi bo mu Midugudu n’Utugari, kandi ko bayabatse mu byiciro binyuranye.

Niyibera Yozefa yagize ati “Sedo yaraje anyaka amafaranga ibihumbi bitatu ambwira ko bagiye kutuguriza ibihumbi magana abiri ngo twiteze imbere, batwaka n’andi ngo yo gufunguza konti azanyuraho ndetse n’andi y’ibindi bipapuro, hashize iminsi  tubajije iby’ayo mafaranga baradutuka none kuri ubu imyaka ishize ari ibiri dutegereje ayo mafaranga turaheba.”

Havugimana Innocent na we yagize ati “Baduciye amafaranga 3 600 nyuma dutanga andi 3 000 yo kugura impapuro, badutegeka gutanga n’andi yo gufunguza konti batubwira ko bagiye kuduha ibihumbi 200 none kuri ubu twarategereje turaheba n’amafaranga yacu twatanze yahereyemo burundu wanabaza abo bayobozi ntibagire icyo batubwira.”

Aba baturage basaba ko basubizwa amafaranga yabo batanze cyangwa bagahabwa iyo nkunga bemerewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Kimonyo Innocent avuga ko aya mafaranga yari yatanzwe n’abaturage kugira ngo bigirwe imishinga kugira ngo babone inkunga muri gahunda ya VUP Financial Services.

Ati “Bayahaye aba Agent bo kubigira imishinga. Imishinga yemejwe barayabonye, abo imishinga itemejwe basaba ko basubizwa ya mafaranga 6 000 bahaye aba Agent kandi biragoye ko umu Agent yagusubiza amafaranga.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ko aba baturage batasubizwa amafaranga batanze, baganirijwe bakizezwa ko abo imishinga yabo itemejwe, bategereza ku buryo hagize amafaranga aboneka muri iriya gahunda, bazajya na bo bayahabwa.

Bavuga ko ubuyobozi bwabatengushye

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twelve =

Previous Post

Cameroon: Abana bari bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ukabajyana mu kindi Gihugu bacyuwe

Next Post

Imibare mishya iteye inkeke y’abahitanywe n’icyorezo cyibasiye impunzi z’Abanya-Sudani muri Tchad

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya iteye inkeke y’abahitanywe n’icyorezo cyibasiye impunzi z’Abanya-Sudani muri Tchad

Imibare mishya iteye inkeke y’abahitanywe n’icyorezo cyibasiye impunzi z’Abanya-Sudani muri Tchad

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.