Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje kubishyuza ibirarane by’imisoro, bikabatungura kuko bahaga amafaranga umukozi w’iyi Pariki ngo ayibishyurire, aho kubikora akayishyirira ku ikofi ye.
Aba banyamuryango ba za Koperative zashinzwe mu rwego rwo guca ibikorwa bitemewe byakorwaga muri iyi Pariki, bavuga ko bahaga amafaranga uwitwa Ishimwe Fiston usanzwe ari umukozi wa Pariki ushinzwe kuyihuza n’abaturage, ngo abishyurire imisoro.
Gatokambari Leonard uyobora imwe muri izi Koperative, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rubabaza iby’aya mafaranga, bakagwa mu kantu.
Ati “Hajemo kuzamo iyo misoro abantu dutangira kugira ubwoba, ese ko dukora tugahemba abakozi, andi mafaranga tukayoherezayo, ese iyi misoro turasorera iki? Umushinga dukora ni uwuhe utuma twishyizwa aya mafaranga kandi tuyiherezayo.”
Aphrodis Uwabakurikizi na we uyobora indi Koperative na we yagize ati “Iki kibazo twakimenye mu kwa Gatandatu urumva ko hari haciye umwaka tutakizi ko kirimo kandi twe dutanga imisoro tuzi ko bigenda neza cyane. Mu bintu twitaho urumva dufite umukozi wa Pariki udufasha gutanga no gusoora fagitire, tukagira n’uwo twashyizeho duhemba utu dekararira ubwo ni babiri. Ayo twita ayo kuringaniza Imisoro baduhaga konti nyine bati ‘mugende mushyiremo tutazi’.”
Uyu mukozi wa Pariki witwa Fiston Ishimwe aravugwaho kandi uburiganya bw’uko yagiye abuza andi ma koperative kugura bimwe mu bikoresho mu mafaranga yabaga yatanzweho na RDB nk’inkunga, akabibagurira akoresheje Kompanyi ye.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Akagera, Ladislas Ndahiriwe yabwiye RADIOTV10 ko ibi bibazo byose babimenye ariko ko biri mu rwego rw’Ubugenzacyaha.
Ati “Iyo case yatugezeho, ariko iri muri investigation (Ubugenzacyaha) muri RIB…amakuru muzayamenya amakuru yose yamenyekanye turabizi twabigejeje aho bigomba kugera barimo kuyacukumbura muri RIB.”
Koperative enye ni zo kugeza ubu zagaragajweho kunyereza umusoro ku nyungu wa Miliyoni zirenga 45 Frw ariko ba nyirazo bakaba batemeranya na yo kuko bo byatanganga ahubwo batazi amanyanga yakozwe n’uwo mukozi wa Pariki n’uwo bafatanyaga witwa Kutibuka Etienne mu kubafasha iby’imisoro n’amafaranga na we uri mu bugenzacyaha.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10