Bamwe mu basengera munsi y’urutare rwisukaho amazi y’amashyuza ruherereye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo bazi neza ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse ko Leta itabyemera, bakabikora kubera ibitangaza by’Imana bahabonera.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri uru rutare ruherereye mu Kagari ka Mashyuza munsi y’aho amazi y’amashyuza y’umugezi wa Rubyiro, amanukira, yahasanze abagore batatu n’umugabo umwe basenga, icyakora ntibyamushobokeye kugira icyo ababaza kuko bahise bavamo bariruka.
Abandi basanzwe basengera aha hantu bavuga ko haba hari imbaraga z’Imana zibafasha gukira indwara no kuva mu bibazo bimwe na bimwe.
Minani Jean Bosco ati “Natangiye kuhasengera ndi umusore mfite imyaka 29, ubu ngize 45. Hano iyo mpaje imbere yanjye hari ikibazo cy’uburwayi ndahasengera bugakurwaho. Iyo uhaje wari buzafungwe icyo gifungo gikurwaho. Ariya mazi iyo uyagiyemo za karande z’imiryango zivaho n’abadayimoni bakagenda.”
Nyirantwali Drocela na we ati “Maze imyaka itatu mpasengera, nahaje ndi umurwayi wo mu mutwe ku buryo bukomeye ndetse inshuti n’abavandimwe baramvuyeho ariko ubu ndi umuntu muzima kuko ndanahinga mu gihe mbere aho nageraga bahitaga bamfata bakamboha.”
Nubwo bavuga ko gusengera aha hantu byaba bibafasha, ku rundi ruhande bihabanye n’amabwiriza ya Leta, ndeyse bamwe bakavuga ko bayica nkana kubera ibyo bita inyungu z’amasengesho bahakorera.
Minani Jean Bosco ati “Urumva nyine tuba twatandukiriye ku bw’uburibwe n’ibibazo dufite.”
Drocela na we ati “Ariko uko biri kose turi kugenda tugerageza nyine ntabwo tukihaza kenshi nka mbere.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yibutsa abasengera ahatemewe ko baba banyuranya n’amabwiriza kandi ko bishobora kubaviramo igifungo, agasaba abasenga ko bakwiye gusengera ahemewe n’amategeko.
Ati “Aho hantu ni ahantu hashobora guteza impanuka kuko unahageze hari n’icyapa kibuza abantu kuhasengera, kikaba ikigaragaza ko ababirengaho babizi neza ko bibujijwe. Icya kabiri, ni uko gusenga byemewe, ariko bigomba gukorerwa ahemewe nabwo.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amabwiriza yashyizweho kugira ngo yubahirizwe, bityo ko uzayarengaho azahanwa hakurikije amategeko, anibutsa ko gusengera ahantu nk’aha hanashobora gushyira ubuzima mu kaga bishobora kuviramo ababikora igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka mu gihe babihamywa n’urukiko.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10