Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko bagira isoni zo kwigisha abana babo iby’imyororokere kuko badashobora kuvuga amazina ya bimwe mu bibwerekeyeho nk’ibitsina, gusa ngo nanone bakagira isoni iyo bumvise babivuga mu ndimi z’amahanga.
Aba babyeyi bo mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, babwiye RADIOTV10 ko umuco nyarwanda utabemerera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo.
Umwe ati “Nawe umwana muto hari igihe uvuga ngo nabimubwira gute, mu muco nyarwanda ntabwo bijya byorohera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo, biba biteye isoni.”
Undi mubyeyi yavuze ko adashobora kubwira umwana we ibijyanye n’imyororokere ngo abe yatinyuka kuvuga amazina y’ibitsina cyangwa ibindi bice byabyo.
Ati “Njye bintera isoni sinzi niba abandi bitabatera isoni ariko ku giti cyanjye bintera isoni sinabona aho mbihera.”
Gusa nubwo baba bagize isoni zo kubibabwira, n’ubundi ngo baterwa isoni no kumva abana babo bavuga mu cyongereza ibyo banze kubabwira.
Undi mubyeyi ati “Ndababaza nti ‘ese ibyo ni ibiki muri kuvuga?’ bati ‘ni ibi n’ibi’ bati ‘turabyiga’. Igitsina cy’abagabo bafite uko bakita mu cyongereza ngo ‘ni penis’ ngo na ‘vagina’ ngo niba ari abakobwa…”
Uyu mubyeyi avuga ko nubwo bibatera isoni ariko bumva ko za nshingano zo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere baba bananiwe, hari aho babyigira.
Ati “Ubwo rero ku mutima numvise nshimye Imana ko hari ababimbereyemo, kuko njye ntabwo natinyuka kubibabwira kuko mba numva naba mbateye kubyinjiramo cyane.”
Emmanuel Uwizeye uyobora Umuryango utari uwa Leta FASACO uharanira ubuzima bwiza ku muturage, avuga ko nta mubyeyi wari ukwiye kugira isoni zo kuvuga izina ry’igitsina kuko banabivuga mu ndimi z’amahanga.
Ati “Kuvuga igitsina cyawe ntabwo ari intambara nta muco wishe, none se umuco uteganya ko hari andi mazina mashya bazazana kwita ibyo bitsina? Umwana azi ko imbo..[ijambo yarivuze araringiza] yitwa imbo..ibyo arabizi neza, azi ko igitu..kitwa igitu..tugomba kubivuga nkuko tuvuga amaso nkuko tuvuga izuru.”
Uyu muyobozi w’Umuryango utari uwa Leta avuga ko kuba umubyeyi yagoreka ntabwire umwana we izina rya nyaryo ry’igitsina ari byo bibi. Ati “None se ko mu Gifaransa ubivuga, ko mu cyongereza ubivuga.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi we ntiyemeranya n’uyu muyobozi w’uyu muryango, akavuga ko ababyeyi bashobora gukoresha izindi nyito cyangwa bagakoresha ibishushanyo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10