Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, barasaba ko basubizwa amafaranga bari bakusanyije ngo bagure imodoka y’isukuru n’umutekano, nyuma y’uko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo ahamijwe kunyereza ayo mafaranga.
Muri Kamena umwaka ushize wa 2023, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara babwiye RADIOTV10 ko bategetswe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahara kwishyura amafaranga yo kugura imodoka y’umutekano n’isuku ariko bakaba bari bamaze umwaka batarayibona.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwaje guta muri yombi Olivier Mwenedata, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara akekwaho kunyereza Miliyoni 5 Frw z’abaturage yifashishije Kode ya MoMo yakoreshejwe hakusanywa aya mafaranga.
Tariki 30 Ukwakira 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage, ahanishwa gufungwa imyaka itanu no kwishyura amafaranga yanyereje.
Kuva icyo gihe abaturage ntibarabona iyo modoka, ari naho bahuriza ku gusaba ko basubizwa amafaranga yabo.
Umwe yagize ati “Twarabyumvise ko afunzwe bamufashe ariko imodoka ntayo tubona.”
Undi muturage ati “Niba iyo modoka itabonetse bajya bavuga bati umudugudu watanze amafaranga aya naya tukaguramo ihene.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko uyu wa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wahamijwe icyaha, yajuriye, kandi ko Urukiko yaririye rutarafata icyemezo.
Yagize ati “Kuba ataraburana ubujurire ni byo bitegerejwe, nibirangira ubwo hari uburyo bwo kurangiza urubanza, hari amafaranga agomba gusubiza.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomza iriya gahunda yo kureba niba bashaka iriya modoka y’umutekano n’isuku nk’uko bari bari babyifuje, natwe nk’Akarere tukanabafasha kugira ngo byihute kandi tukanirinda ibindi bibazo byabamo nka biriya twagiye duhura nabyo.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10