Ngoma- Abakoresha icyanya cyahariwe guhingwamo ibihingwa bitandukanye cya Ngoma22 by’umwihariko abahinga imboga n’imbuto, baravuga ko kuba icyumba gikonjesha imboga n’imbuto kidakora kuva uyu mushinga watangira, ari igihombo kuri bo.
Ni icyanya gihingwaho ibihingwa bitandukanye, gihingwamo n’abanzi bo mu Mirenge ya Remera na Rurenge yo mu Karere ka Ngoma.
Abahinzi b’imboga n’Imbuto muri iki cyanya cyatunganyijwe, bavuga ko ubwo batangiraga guhinga bari bizejwe kuzanirwa imashini izajya ibafasha guhunika umusaruro w’imboga n’imbugo, kugira ngo utangirika, ndetse baranayizana, ariko ntiyigeze ikora kuva bayibona.
Umwe ati “Kuva ubwo duheruka babitubwira nta na rimwe turashyiramo imyaka yacu, ahubwo duhora muri ibyo bihombo bya buri munsi. Banadushishikarije guhinga amashu, ibitunguru, hari n’abari bahinzemo tungurusumu biranga tubona nta kintu kitumariye. Buriya kiraho gutyo gusa.”
Bavuga ko bibateza igihombo, mu gihe iyi mashini imaze imyaka irindwi ipfa ubusa yakagombye kubafasha, cyane ko yanatanzweho amafaranga.
Undi ati “Iyo wejeje nk’inyanya nyisnhi usarura ushyira mu rugo kugira ngo abajura bataziba, noneho ha handi mu rugo naho wajya kuzipakira uzijyana ku isoko ugasanga wahombesheje nk’ibase yose y’ibipfu.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Cyriaque; yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakizi, gusa avuga ko iki cyumba gikonjesha kitaratungana.
Ati “Ntabwo irantungana, hari ibyo rero rwiyemezamirimo ataratunganya turimo gukurikirana na RAB kugira ngo bitungane babone kuyiduha ku Karere.”
Yakomeje avuga ko hari itsinda riri kubikurikirana kandi ko aba bahinzi bakwiye kwihangana nibamara kubikosora bazagikoresha uko bikwiye.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10