Ikimodoka kigaragara nabi urebeye inyuma, Perezida Museveni akunze kwinyabyamo iyo yagiye ahantu, benshi batunguwe no kubona imbere yacyo hameze neza nko mu nzu kuko kirimo byose n’aho bafatira ifunguro n’aho kuganirira mu gihe bakekaga ko ari ubwiherero.
Bamwe bajyaga bakeka ko ari ubwiherero bugendanwa kuko bakunda kubona Museveni akinyabyamo cyane cyane iyo yagiye mu rwuri rwe.
Muri Kanama 2018, ubwo Perezida Museveni na Mamadamu Jane Museveni bitabiraga ubukwe mu gace ka Kololo, baje kugaragara binjira muri iyo modoka ahagana nka saa saba z’amanywa (13:00’) nyuma yo gukurikira imihango y’ubukwe kuva saa yine.
Ikinyamakuru Chimp Reports kivuga ko cyakoze ubushakashatsi, gitangaza ko iyi modoka basanze ari urugo rugendanwa kuko irimo byose bikenerwa mu rugo.
Amafoto yashyizwe hanze na Chimp Reports agaragaza imbere h’iyi modoka, yerekana uruganiriro runogeye ijisho ndetse n’aho gufatira ifunguro hameze neza nko mu nzu.
Iki kinyamakuru kivuga ko iyi modoka ari yo Museveni na Madamu Janet Museveni bafatiramo ifunguro iyo bagize aho bajya.
Umwe mu bakozi b’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, yavuze ko hari abakeka ko iki kimodoka ari ubwiherero bugendanwa “kuko bazi ko Museveni akunze kubukenera ariko ko ibiri muri iyi modoka birenze ubwiherero.”
RADIOTV10