Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye gukomeza imirimo yabo ntacyo bikanga.
Byemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025.
Muri iri tangazo rigaragaza uko iby’imirwano yifashe muri Kivu ya Ruguru, Kanyuka yabanje kwibutsa ko kuva mu mezi atatu ashize, iri Huriro rya AFC/M23 ritahwemye kwamagana imvugo z’urwanyo ndetse n’ibitero byari bikomeje kugabwa ku baturage, bazizwa uko baremwe.
Kanyuka kandi yavuze ko muri ayo mezi yose atatu, iri Huriro ryanakomeje kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi byari bikomeje gukorerwa abo mu bice byabohojwe n’uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cy Congo (FARDC) gifatanyije n’abambari bacyo barimo igisirikare icy’u Burundi.
Ati “Ubu tuvugana, ikibazo cyakuweho kandi turatangaza ko Umujyi wa Uvira wamaze kubohorwa. Turahamagarira abaturage bacu gusubukura imirimo yabo ntacyo bikanga: AFC/M23 irizeza kubacungira umutekano.”
Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho gusaba abaturage bavuye mu byabo bari aho bihishe, kugaruka mu ngo zabo, kuko ubu ntaho bongera guhurira n’ibibahungabanya.

RADIOTV10








