Carlos Alós Ferrer wari umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yemeje ko yamaze gusezera kuri izi nshingano, mu rwandiko yageneyemo ubutumwa iyi kipe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu mutoza yamaze gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gusesa amasezerano.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, amakuru yo kuba uyu mutoza yasezeye, ni bwo yamenyekanye, ari we uyitangarije mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Carlos Alós Ferrer muri ubu butumwa bwe, yatangiye yifuriza ibyiza Amavubi ndetse n’abayobozi bashya binjiye mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, abakinnyi b’Amavubi ndetse n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.
Ati “Ndabashimira kuba mwarampaye amahirwe yo gukorera mu Gihugu cy’akaraboneka, kandi nizeye ko hamwe n’abanyamuryango bashya ba FERWAFA hamwe n’Inkunga ya Minisiteri ya Siporo, bazagera ku byiza mu gihe cya vuba.”
Yavuze ko muri iki gihe cy’umwaka n’amezi macye yari amaze atoza Amavubi, yakinnye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ariko ko ubu igihe kigeze agatangira indi nzira.
Ati “Ubu ni igihe cyo gutangira umushinga mushya ku banyamuryango bashya ba Federasiyo, ariko no kuri njye ni igihe igihe cyo gutangira imishinga mishya.”
Carlos Alós Ferrer yasoje ubutumwa bwe yizeza ko azakomeza gushyigikira ikipe y’u Rwanda Amavubi, iteka ryose.
Uyu mugabo w’Umunya-Espagne yatangiye gutoza Amavubi kuva muri Werurwe 2022 ubwo yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe, akaba yari amaze amezi ane yongereye amasezerano ubwo yari yasinye imyaka ibiri.
Mu gihe cy’umwaka n’igice yari amaze muri izi nshingano, yakinnye imikino 12, atsindwamo itandatu, anganya itanu, atsindamo umwe, yose irimo iya gicuti ndetse n’iy’amarushanwa.
RADIOTV10