Umutwe wa M23 watangaje ko Umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, kandi ubu ibintu biri mu buryo, usaba abasirikare ba FARDC gushyikiriza intwaro zabo MONUSCO vuba na bwangu, na bo bagahita bishyira hamwe, ndetse babyubahiriza batazuyaje.
Ibi byatangajwe mu itangazo rishyizwe hanze muri uru rukerera rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo rivuga ko “Nyirantarengwa y’amasaha 48 yari yahawe abasirikare ba FARDC yarangiye. Abasirikare bose ba FARDC bagomba guhita bashyikiriza intwaro n’ibikoresho byabo bya gisirikare MONUSCO kugira ngo bibikwe. Kandi bagahita abasirikare bose bagomba guhita bikoranyiriza muri Stade de l’Unite bitarenze saa cyenda z’ijoro (03:00’). Nyuma y’ibyo Umujyi wa Goma uraba ugenzurwa n’umuryango wacu.”
Umutwe wa M23 watangaje kandi hari ibikorwa byahise bihagarara, birimo ibikorwa byose bikorerwa ku Kiyaga cya Kivu.
Umutwe wa M23, muri iri tangazo ryawo usoza ugira uti “Turasaba abaturage bose ba Goma, gutuza. Kubohoza Umujyi wa Goma byagezweho kandi ibintu ubu biri ku murongo.”
Gufata umujyi wa Goma, byari byatangajwe n’umutwe wa M23 mu cyumweru gishize, aho wavugaga ko ifatwa ryawo rije rikurikira amajwi y’abawutuye bakomeje gusaba ko na bo babohorwa kubera ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwaga n’abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Gufata uyu mujyi kandi bije bikurikira ibindi bikorwa bifatwa nk’ibikomeye byagezweho n’uyu mutwe wa M23 mu cyumweru twaraye dusoje, birimo kwivugaka Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Chirimwami Nkuba, ndetse na komanda w’umutwe wa FDLR/FOCA, Gen. Pacifique Ntawunguka wari uzwi nka Omega.
RADIOTV10