Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko Umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, kandi ubu ibintu biri mu buryo, usaba abasirikare ba FARDC gushyikiriza intwaro zabo MONUSCO vuba na bwangu, na bo bagahita bishyira hamwe, ndetse babyubahiriza batazuyaje.

Ibi byatangajwe mu itangazo rishyizwe hanze muri uru rukerera rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo rivuga ko “Nyirantarengwa y’amasaha 48 yari yahawe abasirikare ba FARDC yarangiye. Abasirikare bose ba FARDC bagomba guhita bashyikiriza intwaro n’ibikoresho byabo bya gisirikare MONUSCO kugira ngo bibikwe. Kandi bagahita abasirikare bose bagomba guhita bikoranyiriza muri Stade de l’Unite bitarenze saa cyenda z’ijoro (03:00’). Nyuma y’ibyo Umujyi wa Goma uraba ugenzurwa n’umuryango wacu.”

Umutwe wa M23 watangaje kandi hari ibikorwa byahise bihagarara, birimo ibikorwa byose bikorerwa ku Kiyaga cya Kivu.

Umutwe wa M23, muri iri tangazo ryawo usoza ugira uti “Turasaba abaturage bose ba Goma, gutuza. Kubohoza Umujyi wa Goma byagezweho kandi ibintu ubu biri ku murongo.”

Gufata umujyi wa Goma, byari byatangajwe n’umutwe wa M23 mu cyumweru gishize, aho wavugaga ko ifatwa ryawo rije rikurikira amajwi y’abawutuye bakomeje gusaba ko na bo babohorwa kubera ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwaga n’abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Gufata uyu mujyi kandi bije bikurikira ibindi bikorwa bifatwa nk’ibikomeye byagezweho n’uyu mutwe wa M23 mu cyumweru twaraye dusoje, birimo kwivugaka Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Chirimwami Nkuba, ndetse na komanda w’umutwe wa FDLR/FOCA, Gen. Pacifique Ntawunguka wari uzwi nka Omega.

Abasirikare ba FARDC bashyikirije intwaro zabo abasirikare ba MONUSCO

Basabwe guhita bajya muri Sitade

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari ‘Umutinganyi’ nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi

Next Post

Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

Related Posts

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

Haravugwa inkuru itari nziza mu mubano wa ‘Couple’ y’ibyamamare yakundwaga na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.