Kylian Mbappé ukinira Paris Saint Germain, yamaze kwemeza ko azava muri iyi kipe, nyuma y’uko hazamutse impaka kuri ibi byo kuva muri iyi kipe.
Uyu rutahizamu uri mu ba mbere ku Isi, usanzwe ari na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yamenyesheje Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi, ko agomba kuva muri iyi kipe.
Yavuze ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi itaha, agomba kuva muri iyi kipe ya Paris Saint Germain.
Amahirwe menshi, ni uko Kylian Mbappé azerecyeza mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, ndetse amakuru ahari ubu yemeza ko abahagarariye inyungu ze, ubu bari mu biganiro n’iyi kipe kugira ngo azahite ayerecyezamo.
Amakuru avuga kandi ko azasinya amasezerano y’imyaka itanu muri Real Madrid, ndetse akazajya ahembwa miliyoni 50€ ku mwaka, akazaba abaye umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi.
Jimmy NDAYIZIGIYE
RADIOTV10