Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho umwe muri ba kizigenza ba ManCity yayisohotsemo yemye

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Bidasubirwaho umwe muri ba kizigenza ba ManCity yayisohotsemo yemye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umudage, Ilkay Gündogan, wafashije Manchester City kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza na UEFA Champions League, yerekeje muri FC Barcelone na yo yatwaye Shampiyona yo muri Espagne.

Ilkay Gündogan, uvuka ku babyeyi b’Abanya-Turikiya, yasinyiye FC Barcelone amasezerano y’imyaka 2 azamugeza muri 2025, ashobora no kongerwaho undi mwaka umwe.

Gündogan, w’imyaka 32 y’amavuko, watsinze ibitego 60 mu mikino 304 yakiniye ikipe ya Manchester City aho yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu mwaka w’imikino ushize ubwo batwaraga ibikombe 3 bikomeye, yasinyiye FC Barcelone aho kuri ubu indi kipe yamwifuza yamutangaho miliyoni 342 z’ama Pounds.

Umutoza Xavi Hernandez, wa FC Barcelone, mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024, yinjije Gündogan, akaba ari we mukinnyi wa mbere ukomeye asinyishije, dore ko vuba aha ikipe ya FC Barcelone izatangaza ibijyanye no kwerekana ku mugaragaro Ilkay Gündogan nk’umukinnyi wayo mushya, uzayifasha mu myaka 2 iri imbere.

Ilkay Gündogan, Umudage ukina hagati mu kibuga, uzuzuza imyaka 33 ku ya 24 Ukwakira, agiye muri FC Barcelone nk’umwe mu bakinnyi beza kuri ubu, akaba iby’umupira w’amaguru yarabitangiriye aho yavukiye, mu mu mujyi wa Gelsenkirchen, ho mu Budage.

Ilkay Gündogan yari amaze imyaka 7 mu ikipe ya Manchester City, yagezemo muri 2016 avuye muri Borussia Dortmund, aho ari we mukinnyi wa mbere wasinyishijwe n’umutoza Pep Guardiola mu Bwongereza, akaba yaranamubereye inkingi ya mwamba muri iyi kipe dore ko ayivuyemo, yaranayibereye Captain.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. LAYAN NIYONSENGA says:
    2 years ago

    NIBYIZA FC BARCELONA IGUZE UMUKINNYI USOBANUKIWE GUTWARA IBIKOMBE

    Reply

Leave a Reply to LAYAN NIYONSENGA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Next Post

Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.