• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bimwe mu bigwi by’uzwi muri ruhago witabye Imana habura gato ngo agire isabukuru y’amavuko

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bimwe mu bigwi by’uzwi muri ruhago witabye Imana habura gato ngo agire isabukuru y’amavuko
Share on FacebookShare on Twitter

Issa Hayatou wabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) akaba yarabaye na Visi Perezida wa FIFA, yitabye Imana habura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78. Menya bimwe mu byamuranze muri Siporo.

Uyu Munya-Cameroun wabaye umuyobozi wa CAF kuva 1988 kugeza 2017 ndetse yigeze no kuba umuyobozi wa FIFA w’inzibacyuho muri 2015 ubwo Sepp Blatter yeguzwaga na FBI kubera ibyaha yashinjwaga bya ruswa, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama aguye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yari amaze igihe arwariye.

Issa Hayatou yavukiye mu mujyi wa Garoua muri Cameroon tariki 09 Kanama 1946, aho yitabye Imana habura amasaha macye ngo agire isabukuru y’imyaka 78.

Uyu mugabo yabaye umuntu w’ingirakamaro muri siporo ya Cameroon igihe kirekire, dore ko kuva akiri muto yatwaye ibihembo mpuzamahanga mu mikino yo kwiruka ku maguru muri metero 400 na 800, yanabaye umujyanama wa Perezida mu bijyanye na Siporo.

Afite imyaka 28 mu 1974, Issa Hayatou yatorewe kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon bitavugwaho rumwe, kuko hari abavugaga ko yasunitswe no kuba ari umwana ukomoka mu muryango ukomeye w’Aba-Sultan dore ko ari na bo bari barashyizeho Minisitiri w’Intebe wa Cameroon, murumuma we Sadou Hayatou.

Mu 1986 yabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon, ndetse mu 1987 aza kuba Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, nyuma y’uko uwari uri kuri uyu mwanya Umunya-Ethiopia Yidnekatchew Tessema yari yeguwe.

Issa Hayatou wari wabaye Perezida wa 5 wa CAF, yatsinze amatora izindi nshuro zirindwi kugeza muri 2017 ubwo yasimburwaga n’Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Next Post

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.