Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bimwe mu bigwi by’uzwi muri ruhago witabye Imana habura gato ngo agire isabukuru y’amavuko

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bimwe mu bigwi by’uzwi muri ruhago witabye Imana habura gato ngo agire isabukuru y’amavuko
Share on FacebookShare on Twitter

Issa Hayatou wabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) akaba yarabaye na Visi Perezida wa FIFA, yitabye Imana habura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78. Menya bimwe mu byamuranze muri Siporo.

Uyu Munya-Cameroun wabaye umuyobozi wa CAF kuva 1988 kugeza 2017 ndetse yigeze no kuba umuyobozi wa FIFA w’inzibacyuho muri 2015 ubwo Sepp Blatter yeguzwaga na FBI kubera ibyaha yashinjwaga bya ruswa, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama aguye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yari amaze igihe arwariye.

Issa Hayatou yavukiye mu mujyi wa Garoua muri Cameroon tariki 09 Kanama 1946, aho yitabye Imana habura amasaha macye ngo agire isabukuru y’imyaka 78.

Uyu mugabo yabaye umuntu w’ingirakamaro muri siporo ya Cameroon igihe kirekire, dore ko kuva akiri muto yatwaye ibihembo mpuzamahanga mu mikino yo kwiruka ku maguru muri metero 400 na 800, yanabaye umujyanama wa Perezida mu bijyanye na Siporo.

Afite imyaka 28 mu 1974, Issa Hayatou yatorewe kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon bitavugwaho rumwe, kuko hari abavugaga ko yasunitswe no kuba ari umwana ukomoka mu muryango ukomeye w’Aba-Sultan dore ko ari na bo bari barashyizeho Minisitiri w’Intebe wa Cameroon, murumuma we Sadou Hayatou.

Mu 1986 yabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon, ndetse mu 1987 aza kuba Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, nyuma y’uko uwari uri kuri uyu mwanya Umunya-Ethiopia Yidnekatchew Tessema yari yeguwe.

Issa Hayatou wari wabaye Perezida wa 5 wa CAF, yatsinze amatora izindi nshuro zirindwi kugeza muri 2017 ubwo yasimburwaga n’Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Next Post

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.