Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’u Rwanda n’iya Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, haravugwa amakuru ashobora gutuma Amavubi aterwa mpaga kuri uyu mukino, kuko yakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Muhire Kevin yabonye ikarita y’ Umuhondo ubwo u Rwanda rwakinaga na Senegal, yongera kubona ikarita y’umuhondo ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin umukino ubanza wabereye i Cotonou muri Benin mu cyumweru gishize.
Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda nyuma yo kunganya na Benin 1-1 ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita 2 y’umuhondo mu irushanwa rimwe, kandi bikaba bitemewe mu mategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Itegeko rya CAF rivuga ko iyo umukinnyi abonye ikarita ebyiri (2) z’umuhondo ahita asiba umukino umwe (1) mu irushanwa rimwe.
Abasesenguzi bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, bavuga ko aya makarita yahawe Muhire Kevin, yatumaga atagombaga gukina uyu mukino wa Benin wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Iki kibazo kandi cyanavuzweho n’Umutoza wa Benin, Umudage Gernot Rohr mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya.
uyu mutora wa Benin yavuze ko bagiye gihita batanga ikirego kuri uyu mukinnyi w’u Rwanda wakinnye afite amakarita abiri y’umuhondo, ku buryo u Rwanda rwahita ruterwa mpaga kuri uyu mukino.
Nanone kandi hari amakuru yamenyekanye, avuga ko mbere yuko uyu mukino utangira, komiseri wari uwuyoboye, yari yatangaje ko umukinnyi utemerewe kuwukina ari Sahabo Hakim gusa wahawe ikarita itukura mu mukino uheruka.
Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10