Umugore w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Karere ka Mukono muri Uganda, yiyemerera ko yabyaye abana 44 yabyaye mu mbyaro 15 zirimo eshanu yagiye abyaramo impanga z’abana bane kuri buri mbyaro imwe.
Uyu mugore witwa Mariam Nabatanzi avuga ko aba bana bose uko 44 yababyawe we ubwe bakava mu nda ye wenyine, aho imbyaro ya mbere yayibyaye ku myaka 13 nyuma yuko ashyingiwe ku mugabo w’umusaza wamurutaga cyane kuko yari afite imyaka 57.
RADIOTV10 twakoze iyi nkuru tugendeye ku kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na YouTube Channel ya Afrimax kigaragaramo uyu mugore n’abana bato benshi b’uyu mubyeyi bari mu rugo ari kubagaburira amafunguro ubundi bari mu turimo two mu rugo.
Kubera aka gahigo ko kubyara abana benshi, bageze aho bamwita Mama Uganda ariko nyuma bakaza kumwita Mama Afurika kuko hari abanyamahanga benshi bagiye baza kumusura kubera gutungurwa n’ibi bitangaza.
Ati “Nubu hari benshi batazi amazina yanjye y’ukuri, banyita amazina menshi y’amatazirano, nka Mama Uganda, Mama benshi ndetse hari n’abanyita Mama bane kuko mbyara abana bane ku mbyaro imwe.”
Abana 44 ku myaka 41 byashobotse gute?
Mariam Nabatanzi avuga ko yabyaye impanga z’abana bane inshuro eshanu [ubwo ni abana 20] ubundi akabyara impanga z’abana batatu izindi nshuro eshanu [abana 15], ubundi abyara impanga z’abana babiri ku mbyaro nanone eshanu [ubwo ni abana 10].
Uyu mugore uvuga ko yavutse ari umuhererezi mu muryango, atangaza ko abavandimwe be bose bishwe na mukase washatswe na Se ubwo nyina yari amaze kwirukanwa n’umugabo we.
Avuga ko ari cyo gituma yumva akunze abana be urukundo rudasanzwe gusa akagira igikomere yasigiwe no kuba umugabo bababyaranye yarabamutanye.
Agaragaza agahinda yatewe n’urushako kuko uretse kuba uyu mugabo we yaramutanye aba bana 44, yanashyingiwe atabishaka.
Gusa avuga ko abonye undi mugabo akamukunda, bakwibanira ndetse ko yiteguye kuba babyarana barumuna b’aba bana 44.
Ati “Erega kubyara ntabwo ari bibi ahubwo mwe tubyarira [abagabo] ni mwe babi. Umugabo wese mwakundanye aba yifuza ko umubyarira ariko inshingano zo kurera zaza akakwitarutsa.”
Icyakora avuga ko yakuze yifuza kuzabyara abana barindwi kugira ngo nibura azibe icyuho cy’abavandimwe be bapfuye, kuko yumvaga batanu muri bo azabita amazina y’abavandimwe be batanu, naho abandi babiri bakaba abe n’umugabo we.
Ati “Ariko mu mbyaro zanjye ebyiri gusa nari maze kubagira.” Agahita ajya kwa muganga kuboneza urubyaro ariko ko uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwanze umubiri we, agahitamo gukomeza kwibyarira.
RADIOTV10
Ubuse abana 20+15+10 bingana nabana 44 cg ni 45, mujye mutanga inkuru zitarimo urujiji