Umunyezamu mpuzamahanga Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi Stars” azira kurara ku rubuga rwa Instagram akora ibirori n’umukobwa uri kugenda yubaka izina ku mbuga nkoranyambaga.
Amavubi Stars ari kwitegura imikino ibiri ikurikiranya azakina na Mali nyuma yakire Kenya mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Kwizera Olivier yari yahamagawe mu buryo butavugwaho rumwe nyuma yo kuba yari avuye muri gereza akatiwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe ku bw’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge agafatwa n’inzego z’umutekano.