Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

Bishop Harerimana n'umugore ubwo bagezwaga imbere y'Urukiko bwa mbere

Share on FacebookShare on Twitter

Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church, n’umugore we baregwa hamwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa ku busabe bw’uregwa.

Bishop Harerimana Jean Bosco uregwa hamwe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko abaregwa babwira Umucamanza ko batiteguye kuburana.

Bishop Harerimana yabwiye Urukiko ko atabashije kwitegura urubanza, kuko atarabona dosiye y’ikirego cye, asaba Umucamaza ko yarusubika.

Ni icyifuzo kandi cyanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko wavuze ko umukiliya we atabasha kwiregura kuri dosiye atigeze anyuzamo amaso, bityo ko akeneye guhabwa umwanya akabanza akayisoma kugira ngo azabone n’ibisobanuro ayitangaho.

Uregwa kandi yavuze ko akeneye guhabwa telefone ye yafatiriwe kuva yatabwa muri yombi, kandi akaba ari yo yamufasha kubona ibimenyetso byo kwiregura binamushinjura.

Umunyamategeko wa Bishop Harerimana yagize ati “Harimo ibimenyetso bimushinjura twifuzaga ko nawe bayimuha niba baramaze gukuramo ibyo bashakaga kugira ngo abashe kwiregura.”

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko ari uburenganzira buteganywa n’amategeko ko uregwa agomba kubanza kubona dosiye kugira ngo abone uko yiregura.

Gusa uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ku kijyanye no kuba uregwa asaba kuba yasubizwa Telefone ye, bitashoboka, kuko yafatiriwe kubera ibyaha akekwaho kandi bikiri gukorwaho iperereza, ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwarayifashe kuko hari ibimenyetso biyirimo bigikusanywa.

Umushinjacyaha yagize ati “Icyo twamusaba ni uko yajya mu Bushinjacyaha bakayimwereka n’ibyo bimenyetso ashaka bakaba bamufasha kubireba.”

Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, Umucamanza yasubitse urubanza, arwimurira tariki 29 Ukwakira 2024, anategeka ko telefone y’uregwa yazazanwa mu Rukiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − thirteen =

Previous Post

Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Next Post

Menya ibyakurikiyeho nyuma yuko Umupolisi agaragaweho ibyakoze benshi ku mutima

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibyakurikiyeho nyuma yuko Umupolisi agaragaweho ibyakoze benshi ku mutima

Menya ibyakurikiyeho nyuma yuko Umupolisi agaragaweho ibyakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.