Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church, n’umugore we baregwa hamwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa ku busabe bw’uregwa.
Bishop Harerimana Jean Bosco uregwa hamwe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko abaregwa babwira Umucamanza ko batiteguye kuburana.
Bishop Harerimana yabwiye Urukiko ko atabashije kwitegura urubanza, kuko atarabona dosiye y’ikirego cye, asaba Umucamaza ko yarusubika.
Ni icyifuzo kandi cyanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko wavuze ko umukiliya we atabasha kwiregura kuri dosiye atigeze anyuzamo amaso, bityo ko akeneye guhabwa umwanya akabanza akayisoma kugira ngo azabone n’ibisobanuro ayitangaho.
Uregwa kandi yavuze ko akeneye guhabwa telefone ye yafatiriwe kuva yatabwa muri yombi, kandi akaba ari yo yamufasha kubona ibimenyetso byo kwiregura binamushinjura.
Umunyamategeko wa Bishop Harerimana yagize ati “Harimo ibimenyetso bimushinjura twifuzaga ko nawe bayimuha niba baramaze gukuramo ibyo bashakaga kugira ngo abashe kwiregura.”
Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko ari uburenganzira buteganywa n’amategeko ko uregwa agomba kubanza kubona dosiye kugira ngo abone uko yiregura.
Gusa uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ku kijyanye no kuba uregwa asaba kuba yasubizwa Telefone ye, bitashoboka, kuko yafatiriwe kubera ibyaha akekwaho kandi bikiri gukorwaho iperereza, ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwarayifashe kuko hari ibimenyetso biyirimo bigikusanywa.
Umushinjacyaha yagize ati “Icyo twamusaba ni uko yajya mu Bushinjacyaha bakayimwereka n’ibyo bimenyetso ashaka bakaba bamufasha kubireba.”
Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, Umucamanza yasubitse urubanza, arwimurira tariki 29 Ukwakira 2024, anategeka ko telefone y’uregwa yazazanwa mu Rukiko.
RADIOTV10