Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bisi za mbere zikoresha amashanyarazi 100% zari zitegerejwe mu Rwanda zahasesekaye

radiotv10by radiotv10
24/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Bisi za mbere zikoresha amashanyarazi 100% zari zitegerejwe mu Rwanda zahasesekaye
Share on FacebookShare on Twitter

Bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bw’ijana ku ijana zari zitegerejwe mu rwego rwo gutwara abagenzi mu Rwanda, zamaze kuhagera, aho biteganyijwe ko zitangira kunganira izisanzwe muri uru rwego.

Izi bisi z’ikigo gikora ibijyanye no gutwara abantu cya BasiGo, zari ziherutse gutangazwa ko ziri bugufi kugera mu Rwanda.

Mu butumwa bwari buherutse gutangazwa n’iki kigo mu ntangiro z’uku kwezi, cyari cyagize kiti “Twishimiye gutangaza ko twahawe inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda! Twakiriye iyi nkunga kandi mu gihe na bisi za mbere zizazanwa mu Rwanda zamaze kugera muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Amakuru ahari ubu aremeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by’ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi.

Umwe mu bakora mu rwego rwo gutwara abagenzi w’umushoferi, yabwiye RADIOTV10 ko we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategereje ko izi modoka zigera mu Rwanda, ngo bazihabwe batangire kuzikoresha.

Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije kizwi nka FONERWA, ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 10 kimaze gikora, cyanatangaje ko cyishimiye kwizihiza iyi sabukuru hanatangizwa ikoreshwa ry’izi modoka zikoresha amashanyarazi, zitangiza ikirere.

Izi bisi kandi ni na zo zifashishijwe mu gutwara abakozi b’iki Kigega n’abashyitsi, zibageza ahizihirijwe iyi sabukuru, byanakozwe mu rwego rwo gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka.

Ikigo BasiGo cyazanye izi modoka, gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyarazanye.

Izi bis zigiye gutangira gutwara abagenzi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Ireland: Igitero cy’uwitwaje icyuma cyakurikiwe n’ibitatekerezwaga

Next Post

Ishyamba si ryeru mu ikipe y’Igihugu kizakira Igikombe cy’u Burayi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyamba si ryeru mu ikipe y’Igihugu kizakira Igikombe cy’u Burayi

Ishyamba si ryeru mu ikipe y’Igihugu kizakira Igikombe cy’u Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.