Bisi za mbere zikoresha amashanyarazi 100% zari zitegerejwe mu Rwanda zahasesekaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bw’ijana ku ijana zari zitegerejwe mu rwego rwo gutwara abagenzi mu Rwanda, zamaze kuhagera, aho biteganyijwe ko zitangira kunganira izisanzwe muri uru rwego.

Izi bisi z’ikigo gikora ibijyanye no gutwara abantu cya BasiGo, zari ziherutse gutangazwa ko ziri bugufi kugera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwari buherutse gutangazwa n’iki kigo mu ntangiro z’uku kwezi, cyari cyagize kiti “Twishimiye gutangaza ko twahawe inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda! Twakiriye iyi nkunga kandi mu gihe na bisi za mbere zizazanwa mu Rwanda zamaze kugera muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Amakuru ahari ubu aremeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by’ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi.

Umwe mu bakora mu rwego rwo gutwara abagenzi w’umushoferi, yabwiye RADIOTV10 ko we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategereje ko izi modoka zigera mu Rwanda, ngo bazihabwe batangire kuzikoresha.

Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije kizwi nka FONERWA, ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 10 kimaze gikora, cyanatangaje ko cyishimiye kwizihiza iyi sabukuru hanatangizwa ikoreshwa ry’izi modoka zikoresha amashanyarazi, zitangiza ikirere.

Izi bisi kandi ni na zo zifashishijwe mu gutwara abakozi b’iki Kigega n’abashyitsi, zibageza ahizihirijwe iyi sabukuru, byanakozwe mu rwego rwo gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka.

Ikigo BasiGo cyazanye izi modoka, gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyarazanye.

Izi bis zigiye gutangira gutwara abagenzi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru