Ireland: Igitero cy’uwitwaje icyuma cyakurikiwe n’ibitatekerezwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murwa mukuru wa Ireland, i Dublin habaye imyigaragambyo idasanzwe nyuma y’uko hari ukoze igitero hafi y’ishuri yitwaje icyuma agakomeretsa abarimo abana, aho abigaragambyaga banagabye igisa n’igitero ku nzego z’umutekano.

Abigaragambya batwitse imodoka nyinshi ziganjemo bisi, ndetse n’imodoka ya Polisi, yatwitswe irashya irakongoka burundu.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ubutabera, Helen McEntee, yabwiye itangazamakuru ko ibi bikorwa bya kinyamaswa byanaje gutuma abaturage bagaba ibitero ku bashinzwe umutekano ubwo bababuzaga kwigaragambya bamagana icyo gitero, bidashobora kwihanganirwa, asezeranya ko ababigizemo uruhare bose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Ku bijyanye n’iki gitero cyagabwe n’umuntu witwaje icyuma, Minisitiri w’Intebe Leo Varadkar; yatangaje ko uyu muntu yamaze gutabwa muri yombi, ariko hataramenyekana icyamuteye kugaba iki gitero Polisi yirinze guhuza n’icy’iterabwoba.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru