Ishyamba si ryeru mu ikipe y’Igihugu kizakira Igikombe cy’u Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’imikino y’Ibihugu, mu ikipe y’Igihugu y’u Budage kizakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’u Burayi cya 2024, ishyamba si ryeru hagati y’umutoza n’abakinnyi.

Julian Nahelsmann ni umutoza mushya w’iyi kipe, yahawe akazi asimbuye Hansi Flick wirukanywe amaze gutsindwa n’u Buyapani ibitego 4-1.

Izindi Nkuru

Intangiriro y’akazi ka Nagelmann yahereye ku mukino wa gishuti wahuje ikipe ye na Leta Zunze Ubumwe za America bayitsinda 3-1.

Bakurikijeho umukino Mexique, wo banganya 2-2.

Yari imikino ya gishuti ariko imikino y’amarushanwa yo yayitangiye muri uku kwezi mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’u Burayi n’ubwo bo itike bayifite kuko bazakira iri rushanwa.

Mu mikino ibiri bakinnye (Turkey na Austria) nta n’umwe batsinze, Turkey yabatsindiye mu rugo 3-2, nanone bongera gutsindwa na Austria 2-0.

Iyi myitwarire yazamuye kutumvikana hagati y’umutoza Nagelsmann n’abakinnyi be batari kumva no kwizera imitoreze ye idatanga umusaruro.

Abakinnyi batari kwishimira ibyo uyu mutoza akora, barimo Leroy Sane utishimiye imikinishirize ye ku ngoma y’uyu mutoza ndetse na Kai Havertz usigaye ukinishwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso, mu gihe asanzwe akina hagati mu kibuga.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru