Bisi z’amashanyarazi zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu Rwanda zigiye kuhasesekara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bisi za mbere zikoresha amashanyarazi 100% z’ikigo cya BasiGo, zamaze kugera mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, zizahava zihita zerecyeza mu Rwanda, zigahita zinjira rwo gutwara abagenzi.

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo BasiGo, gisanzwe gifite icyicaro gikuru muri Kenya, ari na ho izi bisi zikoresha amashanyarazi zizazanwa mu Rwanda, zageze.

Izindi Nkuru

Iki Kigo gitangaza kandi ko cyanakiriye inkunga ya Miliyoni 1,5 USD (arenga miliyari 1,5 Frw) y’Ikigo cy’Abanyamerika cya USAID mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacyo mu bijyanye n’ubwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda.

Mu butumwa bwatangajwe n’iki kigo ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, cyagize kiti “Twishimiye gutangaza ko twahawe inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda!”

Iki kigo cyakomeje kigira kiti “Twakiriye iyi nkunga kandi mu gihe na bisi za mbere zizazanwa mu Rwanda zamaze kugera muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Jit Bhattacharya yavuze ko bafite intego yo kunganira Leta y’u Rwanda, mu guhangana n’ibibazo biri mu rwego rwo gutwara abagenzi by’umwihariko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Yagize ati “Twizeye ko uburyo bwa Pay-As-You-Drive buzafasha ibigo bitwara abagenzi kongera imodoka zikoresha amashanyarazi mu ngendo zabo ku bwinshi.”

Izi bisi zitegerejwe mu Rwanda, zizatangira gukoresha mu gutwara abagenzi muri uku kwezi, mu buryo bw’igerageza, aho BasiGo izaba ikorana na kompanyi zisanzwe zitwara abagenzi nka KBS na Volcano.

Iki kigo gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyazanye.

Izi modoka zitegerejwe mu Rwanda gutangira kunganira izisanzwe mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zigiye kuza nyuma y’iminsi uru rwego rutangiye no gukoramo imodoka za mu bwoko bwa min-bus na zo zikoresha amashanyarazi, z’ikigo cya Go Green Transport cyatangiranye izi modoka 10.

BasiGo na yo igiye kuzanana bisi zikoresha amashanyarazi, yatangiye ibikorwa byayo muri Nyakanga uyu mwaka, aho yari yanatangaje ko imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi zizagera mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira.

Bisi za mbere zamaze kugera muri Kenya

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru