Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye

radiotv10by radiotv10
09/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje intumwa imuhagararira mu Nama Idasanzwe ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Miryango ya EAC na SADC, mu gihe byari byatangajwe ko ari we uzayigiramo.

Iyi nama igiye guhuza iyi Miryango yombi ibarizwamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irabera muri Tanzania, aho Abakuru b’Ibihugu bagiye guhura nyuma yuko banahuriye mu nama z’Imiryango ukwayo.

Tshisekedi byari byabanje gutangazwa ko azitabira iyi nama, arahagararirwamo na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa wageze i Dar es Salaam muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025.

Ni mu gihe abandi Bakuru b’Ibihugu byo muri iyi miryango bageze muri Tanzania, barimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Cyril Ramaphoza w’Igihugu cya Afurika y’Epfo kibarizwa muri SADC, na we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerecyeje i Dar es Salaam na we yitabiriye iyi nama idasanzwe.

Mu cyumweru gishize, Perezida William Ruto wa Kenya akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yari yatangaje ko mu Bakuru b’Ibihugu bari bemeje ko bazitabira iyi nama Tshisekedi na we yari arimo.

Ubwo yatangazaga Abakuru b’Ibihugu bari bemeye kuzitabira iyi nama, William Ruto yari yagize ati “Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bemeje ko bazitabira iyi Nama idasanzwe izabera muri Dar es Salaam.”

Iyi Nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, ije ikurikira izindi zagiye zihuza iyi miryango ku mpande zayo, zombi zari zananzuriwemo ko Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango bagomba guhura bakiga ku bibazo by’umutakeno bimaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC bikaba biherutse gufata indi sura.

Tshisekedi yohereje Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ngo amuhagararire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Abahisemo kwiga amasomo bashishikarizwa ko agezweho ku isoko ry’umurimo bahishuye imvugo z’ababaca intege

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.