Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje intumwa imuhagararira mu Nama Idasanzwe ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Miryango ya EAC na SADC, mu gihe byari byatangajwe ko ari we uzayigiramo.
Iyi nama igiye guhuza iyi Miryango yombi ibarizwamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irabera muri Tanzania, aho Abakuru b’Ibihugu bagiye guhura nyuma yuko banahuriye mu nama z’Imiryango ukwayo.
Tshisekedi byari byabanje gutangazwa ko azitabira iyi nama, arahagararirwamo na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa wageze i Dar es Salaam muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025.
Ni mu gihe abandi Bakuru b’Ibihugu byo muri iyi miryango bageze muri Tanzania, barimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Cyril Ramaphoza w’Igihugu cya Afurika y’Epfo kibarizwa muri SADC, na we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerecyeje i Dar es Salaam na we yitabiriye iyi nama idasanzwe.
Mu cyumweru gishize, Perezida William Ruto wa Kenya akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yari yatangaje ko mu Bakuru b’Ibihugu bari bemeje ko bazitabira iyi nama Tshisekedi na we yari arimo.
Ubwo yatangazaga Abakuru b’Ibihugu bari bemeye kuzitabira iyi nama, William Ruto yari yagize ati “Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bemeje ko bazitabira iyi Nama idasanzwe izabera muri Dar es Salaam.”
Iyi Nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, ije ikurikira izindi zagiye zihuza iyi miryango ku mpande zayo, zombi zari zananzuriwemo ko Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango bagomba guhura bakiga ku bibazo by’umutakeno bimaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC bikaba biherutse gufata indi sura.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjP7gdbWAAAOLuS.jpeg?resize=1024%2C816&ssl=1)
RADIOTV10