Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter bwari bwatangaje ko buteganya kwinjiza umuherwe Elon Musk mu bagize Inama y’Ubutegetsi, gusa uyu munyemari ubwe yamaze kubigarama, avuga ko atakinjiyemo.
Tariki 05 Mata 2022, ubutobozi bwa Twitter bwari bwatangaje ko uyu mukire uri mu bayoboye ku Isi agiye kwinjizwa mu bagize Inama y’Ubutegetsi izarangira muri manda mu 2024.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, hacicikanye amakuru ko uyu munyemari atakibaye umwe mu bagize iyi nama y’ubutegetsi bwa Twitter.
Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Parag Agrawal yatangaje ko Elon Musk ubwe ari we wafashe icyemezo cyo kutajya muri iyi nama.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Parag Agrawal yagize ati “Elon yafashe icyemezo cyo kutajya mu Nama y’Ubutegetsi yacu.”
Parag Agrawal yavuze ko inama y’Ubutegetsi ya Twitter yagiranye ibiganiro byinshi na Elon byo kuba yajya muri iyi Nama kandi ko bari bizeye ko kuba yazamo byagirira akamaro ubuyobozi bw’uru rubuga rukanarushaho gutera imbere.
Muri ubu butumwa, Parag Agrawal wagarutse ku byari byatangajwe mu cyumweru gishize ko Elon azaba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ku mugabane wa 4/9, yavuze ko “Elon muri iki gitondo yatumenyesheje ko atakinjiye mu nama y’Ubutegtsi.”
Elon has decided not to join our board. I sent a brief note to the company, sharing with you all here. pic.twitter.com/lfrXACavvk
— Parag Agrawal (@paraga) April 11, 2022
Parag Agrawal akomeza avuga ko iki cyemezo kije mu kirengera inyungu zabo ngo kuko “duha agaciro ibyinjizwa n’abafatanyabikorwa bacu baba bari mu nama y’ubutegetsi yacu cyangwa batarimo.”
Avuga ko Elon asanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imena b’uru rubuga kandi ko azakomeza kumuba ndetse n’ibyo yashoraga bikagumaho.
Yagize ati “Hari icyo bihungabanyijeho mu gihe kiri imbere ariko intego ndetse n’ibikorwa dushyize imbere ntibyahindutse.”
Yasoje avuga ko ibi byemezo byose byafashwe ntawe bizahungabanya cyangwa ngo bitere ibibazo ahubwo ko ubuyobozi bwa Twitter bukomeje guhanga amaso ibikorwa byo kuzamura uru rubuga.
RADIOTV10