Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bitunguranye umuherwe Elon Musk ntakinjiye mu nama y’Ubutegetsi ya Twitter

radiotv10by radiotv10
11/04/2022
in Uncategorized
0
Bitunguranye umuherwe Elon Musk ntakinjiye mu nama y’Ubutegetsi ya Twitter
Share on FacebookShare on Twitter

Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter bwari bwatangaje ko buteganya kwinjiza umuherwe Elon Musk mu bagize Inama y’Ubutegetsi, gusa uyu munyemari ubwe yamaze kubigarama, avuga ko atakinjiyemo.

Tariki 05 Mata 2022, ubutobozi bwa Twitter bwari bwatangaje ko uyu mukire uri mu bayoboye ku Isi agiye kwinjizwa mu bagize Inama y’Ubutegetsi izarangira muri manda mu 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, hacicikanye amakuru ko uyu munyemari atakibaye umwe mu bagize iyi nama y’ubutegetsi bwa Twitter.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Parag Agrawal yatangaje ko Elon Musk ubwe ari we wafashe icyemezo cyo kutajya muri iyi nama.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Parag Agrawal yagize ati “Elon yafashe icyemezo cyo kutajya mu Nama y’Ubutegetsi yacu.”
Parag Agrawal yavuze ko inama y’Ubutegetsi ya Twitter yagiranye ibiganiro byinshi na Elon byo kuba yajya muri iyi Nama kandi ko bari bizeye ko kuba yazamo byagirira akamaro ubuyobozi bw’uru rubuga rukanarushaho gutera imbere.

Muri ubu butumwa, Parag Agrawal wagarutse ku byari byatangajwe mu cyumweru gishize ko Elon azaba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ku mugabane wa 4/9, yavuze ko “Elon muri iki gitondo yatumenyesheje ko atakinjiye mu nama y’Ubutegtsi.”

Elon has decided not to join our board. I sent a brief note to the company, sharing with you all here. pic.twitter.com/lfrXACavvk

— Parag Agrawal (@paraga) April 11, 2022

Parag Agrawal akomeza avuga ko iki cyemezo kije mu kirengera inyungu zabo ngo kuko “duha agaciro ibyinjizwa n’abafatanyabikorwa bacu baba bari mu nama y’ubutegetsi yacu cyangwa batarimo.”

Avuga ko Elon asanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imena b’uru rubuga kandi ko azakomeza kumuba ndetse n’ibyo yashoraga bikagumaho.

Yagize ati “Hari icyo bihungabanyijeho mu gihe kiri imbere ariko intego ndetse n’ibikorwa dushyize imbere ntibyahindutse.”

Yasoje avuga ko ibi byemezo byose byafashwe ntawe bizahungabanya cyangwa ngo bitere ibibazo ahubwo ko ubuyobozi bwa Twitter bukomeje guhanga amaso ibikorwa byo kuzamura uru rubuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eleven =

Previous Post

MINIBUMWE yibukije ibibujijwe muri iki cyumweru birimo ubukwe, imikino y’amahirwe no kwerekana imipira

Next Post

Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon
FOOTBALL

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi

Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.