Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya kijyambere rya Nyanza.
Iki kimoteri gitera umwanda ukabije, aho usanga isazi nyinshi zicyuzuyemo ndetse n’imbwa ziri gutora muri iyo myanda, bikaba biteye impungenge z’uko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda.
Abaturage bavuga ko iki kibazo bamaze igihe bakigaragaza, ariko ngo nta gikorwa kirambye kirakemura ikibazo.
Nyaminani Bosco yagize ati “Iki kimoteri kiri hagati y’aho bacururiza ibiribwa n’aho babagira inyama. Isazi zirahuzura, abana barahanyura buri munsi, rimwe na rimwe bakajya gutoragura ibyo babonye. Turasaba ko cyakwimurirwa kure y’abaturage kuko gitera umwanda n’indwara.”
Abayisenga Regine na we yagize ati “Iyo imvura iguye, imyanda iratemba, isazi zikarushaho kwiyongera. Twabivuze kenshi ariko ntihagire igikorwa. Twifuza ko abayobozi badutabara vuba kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.”
Nyirabagenzi Alphonsine avuga ko nubwo hari igihe bagerageza gusukura hafi aho, ikibazo gikomeye ari uko imyanda imara igihe kinini itajyanwa.
Ati “Hari ubwo usanga imyanda imaze iminsi itanu cyangwa irenga itajyanwe, bikaba isoko y’umunuko n’isazi. Twifuza ko bakwihutisha gahunda yo kwimura iki kimoteri kuko turabangamiwe cyane.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda yo kwimura iki kimoteri.
Yagize ati “Iki kimoteri turateganya kukimurira ahakwiriye, kandi tuzakifashisha ku buryo imyanda idakomeza kunyanyagira. Turakimura vuba.”
Uyu muyobozi avuga ko iki kimoteri cyashyizwe aho kiri mu rwego rwo gukusanya imyanda y’umugi mbere y’uko ijyanwa mu kimoteri rusange kiri kure y’Umujyi wa Nyanza.



Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10







