Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA
0
Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

Blinke mu Kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Kane

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame bagarutse kuri Paul Rusesabagina, yongera kuvuga ko uyu Munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutura muri USA atahawe ubutabera buboneye.

Antony Blinken wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yaje avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaba yarasuye ibindi Bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Mbere yuko agira uru ruzunduko, Leta Zunze Ubumwe za America zari zasohoye itangazo ko mu bizazana Blinken mu Rwanda harimo kuganira na Guverino yarwo ku bijyanye na Ruseabagina bemeza ko yafashwe ndetse akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, Antony Blinken yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame bagarutse no kuri uriya Munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutura muri America [Paul Rusesabagina].

Yavuze ko Igihugu cye cyakomeje kugaragaza impungenge ku rubanza rwa Rusesabagina, ati “Byumwihariko ku kudahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo, turakomeza kuganira uburyo hakemurwa imbogamizi zijyanye n’ubutabera yahawe.”

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame muri iki gitondo kuri iki kibazo nubwo ntakwinjira mu byo twaganiriye ariko tuzakomeza kubiganiraho kandi nagize amahirwe yo kuvugana n’umuryango wa Rusesabagina mu minsi micye ishize kandi tuzakomeza kuvugana.”

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko iki gitutu amahanga akomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, kitazagira icyo gihindura ku byemezo byafashwe n’ubucamanza bw’u Rwanda.

Perezida Kagame wasubije ku butumwa bw’uwibazaga kuri iki gitutu, yavuze ko icyo gitutu “Ibintu nk’ibyo ntabwo bikora hano!!”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, yavuze ko Rusesabagina ari Umunyarwanda watawe muri yombi, akaburanishwa hamwe n’abandi bantu 20 bakoze ibyaha bikomeye byakorewe Abanyarwanda.

Biruta wakomeje avuga ko Rusesabagina “Yakoze ibyo byaha atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.”, yavuze koi fatwa rye ndetse no kumucira urubanza byakozwe hubahiriwe amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, u Rwanda ruzakomeza guhagarara ku mategeko yacu ndetse n’ibyemezo byafashwe n’ubucamanza bwacu. Ahubwo twasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw’u Rwanda, amategeko y’u Rwanda ndetse n’inzego zarwo.”

Yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru
Ikiganiro cyarimo Minisitiri Biruta

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + thirteen =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Blinken baganira ku ngingo zirimo ibyo muri DRC

Next Post

Hamenyekanye inkuru nziza kuri Teta Sandra wari urembejwe n’inkoni za Weasel

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye inkuru nziza kuri Teta Sandra wari urembejwe n’inkoni za Weasel

Hamenyekanye inkuru nziza kuri Teta Sandra wari urembejwe n’inkoni za Weasel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.