Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

BREAKING: Amakuru mashya adasubirwaho ku mukino w’Amavubi na Benin

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Impundu zari zigiye kuvuga: Amavubi yihagazeho akagozi gacika mu minota ya nyuma

Ikipe y'u Rwanda yabanje mu kibuga

Share on FacebookShare on Twitter

Bidasubirwaho umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin, byemejwe ko uzabera mu Rwanda, ariko hazamo impinduka wa Sitade uzaberaho ndetse ukazaba nta bafana bahari.

Ni amakuru aturuka muri Minisiteri ya Siporo, y’umwe mu bayobozi muri iyi Minisiteri wemereye RADIOTV10 iby’aya makuru ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino uzaba mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 nta bafana baza bari muri sitade nkuko byemezwa n’uyu muyobozi waganirije RADIOTV10.

Nyuma y’aya makuru twamenye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, hahise hasohoka ibaruwa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yandikiye FERWAFA iyimenyesha iby’iki cyemezo.

Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Gatanu, igaruka ku cyemezo cyari cyafashwe tariki 21 Werurwe yo kwimura uyu mukino w’u Rwanda na Benin ukabera i Cotonou muri Benin, ivuga ko habayeho kongera gusuzuma iki cyemezo.

CAF itangaza ko mu gusuzuma ubundi buryo bushoboka, ivuga ko habonetse igisubizo cyo gutuma uyu mukino ubera mu Rwanda nkuko byari biteganyijwe “nubwo bidashoboka ko wabera kuri Sitade ya Huye.”

Iyi mpuzamashyirahamwe ikomeza ivuga ko “kubera Kigali Pele Stadium itujuje ibisabwa ku bifasha abakinnyi n’abandi bayijemo.” Uyu mukino wazakinirwa kuri iyi sitade ariko nta bafana bayirimo.

Kigali Pele Stadium igiye kwakira uyu mukino wari watumye hazamuka impaka, iherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Giani Infantino.

Ni Sitade yari iherutse kuvugururwa kugira ngo ishyirwe ku rwego rw’izigomba kwakira imikino mpuzamaganga, ariko ikaba igifite ibibazo birimo inkingi zayo zituma abafana batabasha kureba umukino neza.

Muri iyi baruwa ya CAF yemera ko uyu mukino uzakinirwa kuri iyi Sitade, ivuga ko iki kibazo kiri no mu byatumye nta bafana bazaba bari muri Sitade.

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka

Next Post

Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza

Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.