Perezida wa Kenya, William Ruto, yirukanye Abaminisitiri bose muri Guverinoma ye, nyuma y’igihe muri iki Gihugu hari imyigaragambyo ikomeye.
Ni amakuru yamenyekanye muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, nyuma y’uko muri iki Gihugu hamaze igihe hari imyigaragambyo y’abamagana Guverinoma.
Visi Perezida Rigathi Gachagua, ndetse na Minisitiri w’Intebe Musalia Mudavadi, bagumye mu nshingano zabo nk’uko byatangajwe na Perezida.
Perezida William Ruto yasezeranyije Abanya-Kenya ko Guverinoma nshya izashyirwaho, izakemura ibibazo byose n’impungenge by’abaturage bari bamaze iminsi bari mu myigaragambyo.
Perezida wa Kenya kandi yanirukanye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, avuga ko za Minisiteri ziba ziyobowe n’Abanyamabanga Bahoraho bazo.
Perezida William Ruto yatangarije abanyamakuru bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi, ko iki cyemezo cyaje gikurikira, “igenzura n’isesenguramakuru ryimbitse.”
Ruto yagize ati “Nubwo hari byinshi twagezeho, byangaragarije ko Abanya-Kenya bafite byinshi bantezeho, kandi bafitiye icyizere ubu buyobozi ko bushobora kuzana impinduka zidasanzwe mu mateka y’Igihugu cyacu.”
RADIOTV10