Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA
0
Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya
Share on FacebookShare on Twitter

Brig Gen Karuretwa Patrick wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Brig Gen Karuretwa Patrick azaba yungirijwe na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida w’uru Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ni inshingano zigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, nyuma yuko bisuzumiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Ugushyingo 2024.

Iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ryamaze kujya hanze, ryanashyize mu nshingano abandi basirikare, ari bo Lt NDAYISHIMIYE Darcy, na Lt MUKASAKINDI Thérèse, bombi bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Brig Gen Karuretwa Patrick wahawe inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yize amategeko, aho yabanje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaza gukomereza amasomo muri za kaminuza zo hanze y’u Rwanda.

Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uretse kuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda umwanya yari amazeho imyaka itatu aho yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo yanazamurwaga mu ntera akuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yanagize indi myanya mu buyobozi bukuru bwa RDF, nko kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo Kabiri.

Yakoze igihe kinini kandi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu nshingano zinyuranye zirimo kuba yarabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 14 =

Previous Post

Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

Next Post

Imibonano mpuzabitsina ku isonga mu nzira ziri kwandurizanyamo Mpox yakajije umurego mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Imibonano mpuzabitsina ku isonga mu nzira ziri kwandurizanyamo Mpox yakajije umurego mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.