Bruce Melodie uri mu batanze ibiganiro muri Rwanda Day 2024, yageneye impanuro urubyiruko rw’u Rwanda, arusaba gutangira gutekereza k’u Rwanda rw’ahazaza ndetse bagaharanira no kuba urugero rwiza mu byo bakora.
Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga, yabigarutseho ubwo yatangaga ikigarino ari kumwe na Masai Ujiri, Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Clare Akamanzi Umuyobozi wa NBA Africa, na Eugene Ubalijoro, Umuyobozi wa Molson Coors.
Aba bose batangaga ikiganiro cyagarukaga ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Bruce Melodie yabanje kugaragaza akamaro k’ibikorwa remezo Igihugu cyubatse, mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, bitewe no kuba mu bihe byashize byagoraga abahanzi kuba babona ahantu heza kandi hisanzuye hanajyanye n’igihe, bashoboraga gutegurira ibitaramo.
Yagarutse ku gitaramo yakoze cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki by’umwuga, avuga ko bitari kumworohera iyo haba hatari igikorwa remezo nka BK Arena, cyaje guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda.
Ati “Muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze ninjiye muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwa remezo by’imyidagaduro bishyira Igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”
Uyu muhanzi usanzwe ari na Ambasaderi wa BK Arena yavuze kandi ko kuba hari ibi bikorwa remezo, bituma abasura u Rwanda bitewe n’ibyo baje kuhakorera bituma basubira aho baturutse, hari icyo basubiranyeyo haba umuco w’u Rwanda ndetse no kwamamaza umuziki w’Igihugu.
Bruce Melodie yahise anahishura ko ubu yatangiye gukorera muri Hollywood, biturutse ku kuba hari umugabo witwa Steve, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wumvise indirimbo ze ubwo yari i Kigali, akazikunda ndetse bikarangira yifuje ko batangira gukorana kugeza ubwo amuhuje na Shaggy bagasubiranamo indirimbo.
Uyu muhanzi w’imyaka 32, yagize inama agenera urubyiruko rw’u Rwanda agendeye ku ijambo ‘U Rwanda rw’ejo’ yajyaga yumva kera akiri muto, akibwira ko agifite igihe cyo gukura, arusaba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibafitiye.
Yagize ati “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, twakundaga kumva ijambo ‘U Rwanda rw’ejo’, ngahora nibwira ko hakiri igihe cyo gukura, ariko ubu nitwe Rwanda, Ejo harageze. Uyu munsi dufite ubushobozi bwo gutekereza u Rwanda rw’ahazaza, no kuba urugero rwiza.”
Bruce Melodie si we wagaragaje gusa akamaro k’ibikorwa remezo mu myidagaduro, kuko byashimangiwe na Clare Akamanzi, wavuze ko ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro bifasha Igihugu mu iterambere.
Akamanzi yagaragaje ko ibyo bikorwa remezo bishobora gufasha Igihugu kwinjiza amafaranga bigafasha mu kuzamura ubukungu, abantu benshi bakahabonera imirimo.
RadioTV10