Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi mwana wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri ryanyuzemo abazwi ku Isi

radiotv10by radiotv10
14/12/2024
in MU RWANDA
0
Undi mwana wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri ryanyuzemo abazwi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Brian Kagame, umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame, na we yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst ryanarangijemo mukuru we, Ian Kagame, rikaba ryaranyuzemo abakomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Amakuru yo kuba Brian Kagame yarangije muri iri shuri ryo mu Bwongereza, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Johnston Busingye, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Amb. Busingye ubwo yifurizaga ishya n’ihirwe Brian Kagame, yagize ati “Ibirori binogeye ijisho by’akarasisi ko kurangiza amasomo muri Royal Sandhurst Military Academy, mu Bwongereza uyu munsi. Ndagushimiye Ofisiye muto Brian Kagame. Igihugu gitewe ishema nawe. Turakwifuriza ibyiza.”

Amafoto yashyizwe hanze na Amb. Busingye, agaragaza ko ibirori byo kurangiza kwa Brian Kagame, byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse na bakuru ba Brian Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame umaze imyaka ibiri arangije muri iri shuri, bari kumwe kandi na David Nsengiyumva na we warangirije rimwe na Ian.

Muri Kanama 2022, Ian Kagame ni bwo na we yari yarangije amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, aho bari barangijemo ari Abanyarwanda batatu, we na David Nsengiyumva na Park Udahemuka.

Iri shuri kandi ryizemo ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Abandi bize muri iri shuri bazwi, ni Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.

Brian Kagame yarangiye muri iri shuri ry’ibigwi
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori
Ian Kagame na bakuru be

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 11 =

Previous Post

U Bufaransa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye wa kane mu mwaka umwe

Next Post

Huye: Igisubizo kidahagije gihabwa abambuwe amafaranga y’akazi bakoreye Ikigo Nderabuzima

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Igisubizo kidahagije gihabwa abambuwe amafaranga y’akazi bakoreye Ikigo Nderabuzima

Huye: Igisubizo kidahagije gihabwa abambuwe amafaranga y’akazi bakoreye Ikigo Nderabuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.