Brian Kagame, umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame, na we yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst ryanarangijemo mukuru we, Ian Kagame, rikaba ryaranyuzemo abakomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.
Amakuru yo kuba Brian Kagame yarangije muri iri shuri ryo mu Bwongereza, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Johnston Busingye, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Amb. Busingye ubwo yifurizaga ishya n’ihirwe Brian Kagame, yagize ati “Ibirori binogeye ijisho by’akarasisi ko kurangiza amasomo muri Royal Sandhurst Military Academy, mu Bwongereza uyu munsi. Ndagushimiye Ofisiye muto Brian Kagame. Igihugu gitewe ishema nawe. Turakwifuriza ibyiza.”
Amafoto yashyizwe hanze na Amb. Busingye, agaragaza ko ibirori byo kurangiza kwa Brian Kagame, byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse na bakuru ba Brian Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame umaze imyaka ibiri arangije muri iri shuri, bari kumwe kandi na David Nsengiyumva na we warangirije rimwe na Ian.
Muri Kanama 2022, Ian Kagame ni bwo na we yari yarangije amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, aho bari barangijemo ari Abanyarwanda batatu, we na David Nsengiyumva na Park Udahemuka.
Iri shuri kandi ryizemo ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.
Abandi bize muri iri shuri bazwi, ni Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.
RADIOTV10