Hari abaturage bo mu mirenge ya Mareba na Musenyi yo mu karere ka Bugesera ikora ku gishanga cya Mareba kinarimo ikiyaga cya Cyohoha, bavuga ko baherutse bahabwa robinet mu ngo bakagira ngo baciye ukubiri n’amazi adasukuye, ariko ngo babona amazi rimwe mu cyumweru, indi minsi bagashoka igishanga cya Mareba gihuza iyi mirenge yombi.
Iki ni ikibazo aba baturage bavuga ko atari icy’uyu munsi, kuko ngo hashize igihe bahawe amazi ariko akaba aza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, ibituma bayoboka igishaka bakahavoma amazi bakoresha, ndetse ngo ntibatinya no kuyanywa.
Umwe muri aba baturage witwa Mukarukundo Rachel, avuga ko ari gacye cyane babona amazi mu mavomero( Robine) yo mu ngo, ngo kuko aza kabiri mu cyumweru cy’iminsi irindwi yose.
Ati:” Amazi aza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru, ku buryo nyine iyo twayabuze aribwo tuza hano mu gishanga kuvoma ayo dukoresha mu rugo…..nta kidasanzwe kirimo kuko bimaze igihe, hari ubwo rero amazi aza tukavoma, ayo twavomye agashira andi ataragaruka, icyo gihe tuvoma igishanga tukayateka, kugirango tuyakoreshe tunayanywe.”
Undi muturage waganiriye n’umunyamakuru wa Radio/TV10, ati: “ Iki gishanga, gihuza umurenge wa Mareba na Musenyi. Rero kenshi cyane abaturutse mu midugudu ituriye iki gishanga bavoma amazi yacyo, ahanini bitewe n’uko amazi adakunda kuboneka. Amazi aza kuwa Gatandatu no ku cyumweru, ubundi indi minsi ntayaba ahari.”
Bavuga ko kuba imiyoboro y’amazi mungo ihari byo ari ukuri, ariko ngo ikibazo ni uko iminsi iyi miyoboro irangwamo amazi ibaze.
Nk’uko umunyarwanda yabivuze, ngo amazi meza ni isoko y’ubuzima.
Ibi ni nabyo bituma aba baturage bavuga ko kugira ubuzima bwiza bidashoboka, bitewe n’uko aya mazi bavoma mu gishanga cya Mareba, ashorwamo amatungo akahuhirirwa, ubundi akogerezwamo ibinyabiziga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, ntibwemeranywa n’aba baturage, kuko ngo ahari imiyoboro mizima hose hagera amazi.
Umwali Angelique, ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Bugesera.
Ati:” Mu by’ukuri ntitwavuga ko imirenge yose igize aka karere yagezemo amazi ijana ku ijana, kuko nk’akarere kari kamaze imyaka irenga hafi icumi kadafite amazi, karimo imiyoboro gusa, imwe yarazibye turimo turayisibura, aho atari naho turimo turagerageza kuhaca imiyoboro y’amazi, kuko hari ikeneye gusanwa, hakaba ikeneye gusimbuzwa, hakaba n’aho bikenewe ko hashyirwa imiyoboro itari ihasanzwe. Ibyo rero nibyo turimo gukora kugira ngo abaturage bose babone amazi, ariko aho agera arahagera bakayabona, bityo ubu turi gushyira imbaraga mu kugeza ya miyoboro aho itari, kugira ngo abanyarwanda bose babashe kubona amazi kandi meza.”
Ikibazo cy’abaturage binubira kutagira amazi meza hafi n’ahari imiyoboro y’amazi akaba aheruka kuhagera itahwa, ni ikibazo gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu.
Nyamara Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka w’2024 buri munyarwanda azaba abona amazi meza ahoraho hafi ye.
Intego kandi ni uko abayafite mu rugo batazongera kuyabura, abatayafite mu rugo bo mu cyaro bakayabona nibura kuri 500m, mugihe abo mu mijyi bo ngo bazayabona kuri 200m uvuye aho batuye.
Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/RadioTV10