Umukozi wo mu rugo yafatanywe ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo yari yibye mu rugo yakoragamo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bamusatse bamusangana n’ibihumbi 96 Frw yari yibye.
Uyu musore witwa Rukundo Jean de la Croix w’imyaka 24, yafashwe ku wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2022, afatirwa mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage babonye Rukundo agiye gutega imodoka muri gare ya Nyamata afite Televiziyo na Dekoderi bacyeka ko yaba abyibye niko guhamagara Polisi.”
Abapolisi bakihagera basanze koko Rukundo yari yibye uwo yakoreraga witwa Rugumire Damascene mu Murenge wa Gashora, bamufatana amafaranga ibihumbi 96 na televiziyo ndetse na Dekoderi.
Akimara gufatwa, Rukundo yatangaje ko yari agiye gutega imodoka muri Gare ngo yerekeze mu Karere ka Huye dore ko ari naho iwabo, avuga ko yari amaze umwaka akorera Rugumire.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Rukundo afatwa ndetse n’ibyo yari yibye.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babonye abantu bakora ibyaha.
Rukundo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamata ngo hakurikizwe amategeko.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10