Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage n’abacuruzi biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bacyumva ko Umupaka wa Gatuna ugiye gufungurwa bahise bumva ko ibicuruzwa bigiye kuboneka n’ibiciro byabyo bikagabanuka ariko ngo byahumiye ku mirari birushaho gutumbagira.

Hashize ibyumweru bibiri Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ufunguye, gusa si buri wese wemerewe kwambuka ajya cyangwa ava muri Uganda uretse imodoka nini zipakiye ibicuruzwa.

Benshi mu baturarwanda bacyumva ifungurwa ry’uyu mupaka, uretse guhita bumva ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bigana ku musozo, bahise banatekereza ku bicuruzwa bimaze igihe byaratumbagiye kubera ko hari byinshi byaturukaga muri Uganda.

Aba baturage barimo n’abacuruzi bavuga ko kugeza ubu ibiciro bitigeze bimanuka ahubwo ko aho umupaka ufunguriwe byarushijeho kuzamuka.

Umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko acyumva ko uyu mupaka ugiye gufungirwa yahise ahagarika kurangura kugira ngo azasubireyo ibicuruzwa byarabonetse ariko ko yasubiyeyo nyuma y’ifungurwa ry’umupaka agakubitwa n’inkuba.

Yagize ati “Kuva umupaka bavuga ngo bagiye kuwufungura, ibintu byaruriye. Njye naravuze ngo ngiye kuba ndetse kurangura ncuruze ibyari birimo, ubwo nkaba nzi ko wenda tuzakubitana n’ibintu byaramanutse, nsubiyeyo ahubwo nsanga byararushijeho.”
Aba bacuruzi bavuga ko mu bicuruzwa bafite ubu nta na kimwe cyaturutse muri Uganda, bakavuga ko batazi niba ko hari n’ibiri kwambuka biza mu Rwanda.

Undi mucuruzi ati “Hari ikintu cyavuye muri Uganda ubona hano [avuga iduka rye]. Ibiiro biracyari bya bindi ntibiramanuka, ahubwo n’iyo usubiyeyo usanga icyo waranguye mu cyumweru gishize kiyongeeyeho nka Magana abiri, ubwo se urumva hari icyaje.”
Uyu mucuruzi avuga ko byabateranyije n’abakiliya, ati “Umukiliya araza akakubwira ngo ‘ibintu byaraje kuki ibintu bigihenze?’ none se urumva tudafite ikibazo cy’abalikiya?”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, gusa mu buryo bwose yakoresheje, nta gisubizo yigeze ahabwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 12 =

Previous Post

France: Bidasubirwaho dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yafunzwe burundu

Next Post

Kigali: Bapakiye imifuka 25 ya Caguwa barenzaho amatafari bafatwa bataragera ku mugambi

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Bapakiye imifuka 25 ya Caguwa barenzaho amatafari bafatwa bataragera ku mugambi

Kigali: Bapakiye imifuka 25 ya Caguwa barenzaho amatafari bafatwa bataragera ku mugambi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.