Bamwe mu baturage bimuwe ku Kirwa cya Birwa bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Birwa mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bavuga ko mu bitekerezo bakibereye ku Kirwa cyabo kuko nubundi ibyo bakenera byose babisanga aho bari batuye.
Aba baturage bimuwe muri iki Kirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera, bakajya gutuzwa mu mudugudu uri mu Kagari ka Rurembo, bavuga ko kwimurwa ahubwo byabashyize mu ihurizo kuko kujya kuri iki Kirwa bibasaba ubushobozi.
Umwe ati “Twambukira mu bwato twahawe na Leta kandi ubwo bwato busaba amafaranga, kwambuka ni amafaranga magana atanu (500Frw).”
Bavuga kandi ko abageze mu zabukuru bo hiyongeraho n’imvune zo kuba bafite intege nke kandi bagomba kurya ari uko babanje kugera kuri iki Kirwa.
Undi ati “Harimo abakecuru bafite imyaka 70, 80 bafite intege nke, urabona ko kugira ngo bambuke bagere hakurya y’amazi birabagora dore ko kugira ngo barye babone n’ibibatunga birabarushya cyane.”
Avuga ko banorojwe inka ubwo batuzwaga muri uyu mudugudu w’ikitegererezo kandi ko na zo kugira ngo zibashe kubona ubwatsi bibasaba kujya ku kirwa.
Akomeza agira ati “Zirya ari uko twambutse, natwe ubwacu tukarya ari uko twambutse.”
Bavuga ko nubwo bimuwe babwirwa ko ari ku bw’umutekano wabo kuko bari batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ko ubu ari bwo buri mu kaga kurusha uko bari babayeho.
Undi akomeza agira ati “Ugereranyije ahubwo akaga kariyongereye kuruta uko twari dutuye mu Birwa, tugituye mu Birwa wambukaga ari uko uremye isoko cyangwa warwaye ugiye kwa muganga, ari uko ubu bwo twambuka buri gihe kuko imibereho iratugoye kuko turya ari uko twambutse.”
Akomeza avuga ko hari n’abajya bagwa mu mugezi, bakabakuramo bamerewe nabi.
Ati “Ubu mu bitekerezo byacu dusa nk’aho dutuye mu kiyaga. Twimuwe ku mubiri ariko mu bitekerezo ntitwimuwe kuko iyo urebye usanga ari ukwambuka bya buri munsi, urumva ko nta n’iterambere twageraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko aba baturage ntakibazo na kimwe bafite kuko nubwo bakora izo ngenda za buri munsi ariko bafite umutekano.
Ati “Ntakibazo gihari kuko bakoresha ubwato bugezweho bwa kijyambere kandi na marine (ingabo z’Igihugu zishinzwe umutekano wo mu mazi) badufasha gikomeza gucunga umutekano w’ikiyaga.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba aba baturage kujya bubahiriza amabwiriza mu gihe bari mu bwato, bakirinda kurenza umubare.
RADIOTV10