• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Ukurikiranyweho kwicisha umugore we ishoka nyuma yo kuvana mu bukwe yavuze intandayo yabyo

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari ‘ikidayimoni’
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ukurikiranyweho kwica umugore we nyuma yuko bari bavanye mu bukwe, yavuze ko bari bamaranye igihe amakimbirane.

Uyu mugabo wamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu ikaba iri mu maboko y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, akekwaho kwica umugore we mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2024 saa tatu n’igice.

Iki cyaha cyabereye mu Muduhudu wa Cyave mu Kagari ka Rushara mu Murenge wa Nemba, nyuma yuko uyu mugabo na nyakwigendera bari bavanye mu bukwe bw’umuturanyi wabo, bakanywayo inzoga bagasinda.

Nyuma yuko batonganye, umugabo yatashye mbere, ageze mu rugo arakinga, aho umugore aziye abanza kwanga kumukingurira, aza kumukingurira bongera gutongana, baranarwana, ari na bwo umugabo yafataga ishoka akayimukubita akamwica.

Ubushinjacyaha bugira buti “Akimara kumwica yahise abimenyesha abaturanyi be ndetse ahita ubwe yijyana ku buyobozi bw’Umurenge wa Nemba muri iryo joro.”

Nyuma yuko ibi bibaye, uyu mugabo yavuze ko umuryango wabo wari umaze igihe kinini ubanye mu makimbirane ashingiye ku mitungo, aho bapfaga imirima baguze.

Ni mu gihe abaturanyi b’uyu muryango, babwiye inzego z’iperereza ko uyu mugabo yakunda gusinda, ubundi akigamba ko azica umugore we.

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + five =

Previous Post

Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

Next Post

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.