Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava.
Aba Basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame, ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
Babiri muri aba bane, basanzwe ari Abasenateri; ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, mu gihe Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred bagiye kwinjira muri Sena, barahoze muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu butumwa batanze nyuma yo gushyirwaho na Perezida, aba banyapolitiki bose bashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yabagiriye.
Dr Uwamariya yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mbashimiye mbikuye ku mutima icyizere mukomeje kungirira, ni igihango ndateze gutatira.”
Yakomeje agira ati “nzakomeza gukorera Igihugu n’Abanyarwanda ntiganda mu nshingano nshya z’ubusenateri. Nzahora mashimira Nyakubahwa.”
Prof Dusingizemungu na we yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo n’umutuma wanjye wose Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kunyongerera manda nk’Umusenateri. Ndabizeza kuzakorana umurava, ubunyangamugayo n’umuhate, nuzuza inshingano zanjye.”
Hon Uwizeyimana Evode na we yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gukomeza kungirira icyizere n’icyo mwangiriye mu myaka icumi ishize.”
Uyu mushingamatageko yakomeje agira ati “Nakiranye ubwiyoroshye iyi manda nshya, umuhate, umurava udacogora mu gukomeza gukorera u Rwanda mu iterambere rikataje.”
Gasana Alfred na we yagize ati “Mbashimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw’icyizere mwangiriye mubinyujije mu kungira Umusenateri. Ndizeza gukorera Igihugu cyanjye n’umurava ku bw’imiyoborere yanyu y’intangarugero.”
Aba Basenateri bane bashyizweho mu gihe abari bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame muri 2020, manda yabo yari irangiye, aho babiri muri bo batagarutse muri Sena, ari bo André Twahirwa na Epiphanie Kanziza.




RADIOTV10