Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza imitungo ya bamwe, barasaba Leta kubimura no kubashakira ibibatunga kuko biriya biza byabasize amaramasa.

Mu cyumweru gishize mu Murenge wa Murama by’umwihariko mu Kagari ka Rugese, ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byahitanye ubuzima bw’abantu batandatu, byica amatungungo, bisenya zimwe mu nzu, binagiza imirima y’abaturage.

Uwimana Vestine uvuga ko ibi biza byamusize iheruheru, avuga ko nyuma yabyo, ubuzima bumugoye, ku buryo we na bagenzi be bakeneye ubufasha.

Ati “Uko undeba uku ni ko meze. Nta n’igishyimbo cyo guteka nabonyemo, imyenda yose yaragiye nta n’ikintu na kimwe nasanzemo.”

Benshi muri aba baturage bagizweho n’ingaruka n’ibi biza basaba ko Leta yabimura ikabatuza ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bahora bikanga ko bizakomeza kubahitana.

Bikorimana Moise ati “Tugize amahirwe wenda Leta ikadufasha, n’iyo yaduha ibibanza ahandi hantu ibona hatazaba ibiza nk’ibi tukabona aho kuba.”

Mugiraneza Emmanuel na we ati “Ibi ni nk’ubwa Gatatu bibaye, twumva Leta ishobora kudutekerezaho neza ikatwimura aha hantu, ibi bibaye n’ibigaruka ndibaza bitazadusiga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ubuyobozi bukomeje kuba hafi aba baturage ndetse ko bimwe mu byo basaba, biri no muri gahunda ya Leta.

Ati “Hari ibyo tugomba gufatanya na MINEMA kugira ngo abaturage babashe kubona iby’ibanze. Ku baturage bagizweho n’ingaruka z’ibiza, hari ugusuniramo tukavuga tuti abari ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barimurwa, barimurirwa hehe? ibyo ni ibifata akanya, ntabwo ari ikintu gihita kibonerwa igisubizo uwo mwanya.”

Uretse abaturage batandatu bahitanywe n’ibi biza, byanasenye inzu 45, byica amatungo arimo inka ebyiri n’ihene esheshatu ndetse imirima iri kuri Hegitari 163 irangirika.

Bavuga ko ibi biza byaje ari rurangiza
Basaba kugobokwa no kwimurwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + nine =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.