Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba wari Perezida wa Burkina Faso akaba yahiritswe ku butegetsi n’umusirikare ufite ipeti rya Captain, yahunze Igihugu, yerecyeza muri Togo.

Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba yahunze Igihugu kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi ibiri ahiritswe ku butegetsi na Capt. Ibrahim Traore ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abadipolomate babiri bakomeye muri Burkina Faso bemereye Ibiro Ntaramakuru AP ko Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba yamaze guhunga Igihugu akaba yerecyeje muri Togo ariko ko batazi neza niba ari ho aguma cyangwa akomereza mu kindi Gihugu.

Damiba kandi kuri iki Cyumweru yemeye kurekura ubutegetsi yahiritsweho mu gihe yaba yemerewe kurindirwa umutekano, ndetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru biza gutangazwa ko Capt. Ibrahim Traore, ari we uyoboye iki Gihugu.

Itsinda ryayoboye iri hirika ku butegetsi, ryemeranyijwe na Damiba ko atazakurikiranwa mu Bushinjacyaha ndetse impande zombi zinemeranya kubahiriza ibyari bimaze kugerwaho mu babifashijwemo na ECOWAS.

Damiba wahiritswe ku butegetsi n’Umusirikare arusha amapeti, yari yagiye ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka wa 2022 ubwo yahirikaga Roch Marc Christian Kaboré, akaba yari aherutse kwemera ko hazaba amatora muri 2024.

Mu itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru, ECOWAS yari yatangaje ko kuri uyu wa Mbere yohereza abahuza i Ouagadougou barimo Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − ten =

Previous Post

Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Next Post

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.