Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba wari Perezida wa Burkina Faso akaba yahiritswe ku butegetsi n’umusirikare ufite ipeti rya Captain, yahunze Igihugu, yerecyeza muri Togo.

Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba yahunze Igihugu kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi ibiri ahiritswe ku butegetsi na Capt. Ibrahim Traore ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abadipolomate babiri bakomeye muri Burkina Faso bemereye Ibiro Ntaramakuru AP ko Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba yamaze guhunga Igihugu akaba yerecyeje muri Togo ariko ko batazi neza niba ari ho aguma cyangwa akomereza mu kindi Gihugu.

Damiba kandi kuri iki Cyumweru yemeye kurekura ubutegetsi yahiritsweho mu gihe yaba yemerewe kurindirwa umutekano, ndetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru biza gutangazwa ko Capt. Ibrahim Traore, ari we uyoboye iki Gihugu.

Itsinda ryayoboye iri hirika ku butegetsi, ryemeranyijwe na Damiba ko atazakurikiranwa mu Bushinjacyaha ndetse impande zombi zinemeranya kubahiriza ibyari bimaze kugerwaho mu babifashijwemo na ECOWAS.

Damiba wahiritswe ku butegetsi n’Umusirikare arusha amapeti, yari yagiye ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka wa 2022 ubwo yahirikaga Roch Marc Christian Kaboré, akaba yari aherutse kwemera ko hazaba amatora muri 2024.

Mu itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru, ECOWAS yari yatangaje ko kuri uyu wa Mbere yohereza abahuza i Ouagadougou barimo Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eleven =

Previous Post

Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Next Post

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.