Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in AMAHANGA
0
Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umupasiteri w’Itorero ‘Free Methodist Church’ muri Kajaga muri Komini Mutimbuzi i Bujumbura mu Burundi, amaze iminsi afunzwe akekwaho ibyaha birimo ubutasi, ndetse inzego z’iperereza z’iki Gihugu zikaba zimwita Umunyarwanda. Umuryango we uvuga indi mpamvu yatumye afungwa.

Uyu mukozi w’Imana witwa Amon Binagana, afunzwe kuva tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2024, aho afungiye ku Biro by’Ubushinjacyaha bw’Intara ya Kirundo.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kuba ari intasi ndetse n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, mu gihe we abihakana.

Umuryango w’uyu Mupasiteri, wo uvuga ko yafunzwe n’ubutegetsi bwo muri Kirundo bugamije kumukuramo amafaranga.

Umwe mu babonye uyu Mupasiteri afatwa, yagize ati “We n’undi Mupasiteri umwe bari bavuye mu ivugabutumwa muri Kirundo. Ubwo Pasiteri Amon Binagana yari ageze mu rugo rw’umucuruzi Bitanagira, yahise afatwa.”

Ni mu gihe umugore w’uyu mucuruzi, na we tariki 21 Gicurasi 2024, yafatiriwe toni ebyiri za Kawa, akaba na we asanzwe ari umuyoboke w’iri Torero rya Free Methodist Church.

Umwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru SOS Medias Burundi dukesha aya makuru, avuga ko inzego z’iperereza z’u Burundi, zivuga ko bikekwa ko Pasiteri Amon Binagana ari Umunyarwnada.

Yagize ati “Mu ibazwa, Polisi n’urwego rw’iperereza zakekaga ko Binagana ari Umunyarwanda. Mu by’ukuri asanzwe avuga imvugo y’Abanyamulenge.”

Umupolisi watanze amakuru na we yavuze ko nubwo mupasiteri yagaragaje ibyangombwa bye bikabanza kugaragara nk’ibihimbano, ariko atumva impamvu agifunze.

Yagize ati “Yabanje gutanga ibyangombwa by’ubwoko bubiri. Ariko abayobozi ba Polisi n’urwego rw’Iperereza bakekaga ko ibyo byangombwa ari ibihimbano. Ariko nyuma baje kugenzura basanga ari ibyangombwa byatanzwe n’urwego rwemewe. Ntituzi impamvu agifunze.”

Umuryango wa Pasiteri Amon Binagana, uvuga ko yavukiye mu Burundi, akaba yarimukiye muri Kajaga muri 2000 aho akorera umurimo w’Ubupasiteri mu Itorero rya Free Methodist church.

Amakuru ava mu nzego z’ubucamanza, avuga ko ibyaha biregwa uyu Mupasiteri Binagana bitagaragarijwe ibimenyetso, ndetse nyuma yo kuba yaragejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kirundo tariki 06 Kamena, biteganyijwe ko asomerwa icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Rutahizamu w’Umunya-Uganda utazibagirana muri Rayon yagarutse gukinira ikipe yo mu Rwanda

Next Post

Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane

Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.