Umupasiteri w’Itorero ‘Free Methodist Church’ muri Kajaga muri Komini Mutimbuzi i Bujumbura mu Burundi, amaze iminsi afunzwe akekwaho ibyaha birimo ubutasi, ndetse inzego z’iperereza z’iki Gihugu zikaba zimwita Umunyarwanda. Umuryango we uvuga indi mpamvu yatumye afungwa.
Uyu mukozi w’Imana witwa Amon Binagana, afunzwe kuva tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2024, aho afungiye ku Biro by’Ubushinjacyaha bw’Intara ya Kirundo.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kuba ari intasi ndetse n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, mu gihe we abihakana.
Umuryango w’uyu Mupasiteri, wo uvuga ko yafunzwe n’ubutegetsi bwo muri Kirundo bugamije kumukuramo amafaranga.
Umwe mu babonye uyu Mupasiteri afatwa, yagize ati “We n’undi Mupasiteri umwe bari bavuye mu ivugabutumwa muri Kirundo. Ubwo Pasiteri Amon Binagana yari ageze mu rugo rw’umucuruzi Bitanagira, yahise afatwa.”
Ni mu gihe umugore w’uyu mucuruzi, na we tariki 21 Gicurasi 2024, yafatiriwe toni ebyiri za Kawa, akaba na we asanzwe ari umuyoboke w’iri Torero rya Free Methodist Church.
Umwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru SOS Medias Burundi dukesha aya makuru, avuga ko inzego z’iperereza z’u Burundi, zivuga ko bikekwa ko Pasiteri Amon Binagana ari Umunyarwnada.
Yagize ati “Mu ibazwa, Polisi n’urwego rw’iperereza zakekaga ko Binagana ari Umunyarwanda. Mu by’ukuri asanzwe avuga imvugo y’Abanyamulenge.”
Umupolisi watanze amakuru na we yavuze ko nubwo mupasiteri yagaragaje ibyangombwa bye bikabanza kugaragara nk’ibihimbano, ariko atumva impamvu agifunze.
Yagize ati “Yabanje gutanga ibyangombwa by’ubwoko bubiri. Ariko abayobozi ba Polisi n’urwego rw’Iperereza bakekaga ko ibyo byangombwa ari ibihimbano. Ariko nyuma baje kugenzura basanga ari ibyangombwa byatanzwe n’urwego rwemewe. Ntituzi impamvu agifunze.”
Umuryango wa Pasiteri Amon Binagana, uvuga ko yavukiye mu Burundi, akaba yarimukiye muri Kajaga muri 2000 aho akorera umurimo w’Ubupasiteri mu Itorero rya Free Methodist church.
Amakuru ava mu nzego z’ubucamanza, avuga ko ibyaha biregwa uyu Mupasiteri Binagana bitagaragarijwe ibimenyetso, ndetse nyuma yo kuba yaragejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kirundo tariki 06 Kamena, biteganyijwe ko asomerwa icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.
RADIOTV10