Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashyize mu kihuruko cy’izabukuru, Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca atarageza igihe cyo gusezererwa, hazamutse impaka muri iki Gihugu, aho bamwe bavuga ko ari gutegurwa kugira ngo acirwe inzira z’indi myanya ikomeye, abandi bakavuga ko yaba afitanye ibibazo na Perezida.
Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri 2022 ubwo yasimburaga Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze gukurwaho kubera ibyo yashinjwaga ndetse ubu akaba abifungiye, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku ya 19 Gicurasi 2025.
Uyu wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Burundi, mbere y’igihe kigenwa n’itegeko.
Uku kuruhutswa ataruzuza imyaka iteganywa n’itegeko, kwatumye hazamuka impaka mu Barundi hagati y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, batakuvugaho rumwe.
Bamwe bari kuvuga ko uyu mugabo uzwi mu nzego nkuru z’umutekano mu Burundi, yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye akaba ari na byo byatumye ajyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru mbere y’igihe.
Umwe yanditse kuri X [Twitter] ati “Ashobora kuyobora Inteko Ishinga Amategeko. Byaba bihuriranye cyane, iminsi izabitwereka.”
Undi na we yanditse kuri Facebook ati “Uyu mumwitege ko agiye kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, muzaba mumbwira.”
Hari n’abavuga ko Genera Gervais Ndirakobuca yaba agiye kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, cyangwa akaba ari gutegurwa kugira ngo aziyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2027.
Ukoresha izina rya Ngendakumana kuri Facebook, yagize ati “Tugiye kumuha kuyobora Ishyaka, ubundi tuzahite tumugira umukandida, duhite tumutorera kuba Perezida. Turi kubyiga neza.”
Ni mu gihe kandi hari n’abavuga ko yaba afitanye ibibazo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ndetse ko ashobora na we gutabwa muri yombi, nka General Bunyoni yasimbuye.
Uwitwa Zuberi kuri Facebook, yagize ati “Bunyoni agiye kubona uwo bazajya baganira. Gusa ni we utumye u Burundi bugora kububamo ku bwo guhagarika amagare na za moto.”
RADIOTV10